Urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rukomeje guteza impagarara

Diamond Platnumz mu birori by’umunsi w’abakundana yaserukanye Zuchu maze avuga amagambo atungura benshi.

Feb 15, 2022 - 11:24
Feb 15, 2022 - 11:26
 1
Urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rukomeje guteza impagarara

Hari hashize iminsi mike Diamond Platnumz na Zuchu bavugwa mu rukundo ariko bose bakabyitarutse.

Ubwo aba bombi bakoreraga ibirori Dorice Mziray ufasha Zuchu  mu muziki we, aba bombi bagaragaye bafatanye agatoki (batarekurana) ariko nta numwe wagize icyo avuga ku rukurwo rwabo rwaba rurimo gukura, ibi kandi byabaye mu minsi mike yari ishize Zuchu avuze ko Diamond Platnumz ari umukoresha we ndetse ari nako bizahora.

Abantu basigaye bahanze amaso igitaramo cya Zuchu kiswe ‘Mahaba ndi ndi ndi’ cyo kuri 14 Gashyantare 2022.

Mu ijoro ryakeye nibwo iki gitaramo cyabaye maze abantu batungurwa no kubona Diamond Platnumz aserukanye na Zuchu. Diamond Platnumz yari yambaye imyenda itukura mu gihe Zuchu yari yambaye ikanzu ndende y’umweru.

Bagitambuka ku itapi itukura Diamond Platnumz yabajijwe impamvu yinjiranye na Zuchu niba koko bakundana.

Diamond Platnumz yagize ati “Zuchu ni umuhanzi wange, si ubwa mbere naba njyanye nawe ku itapi itukura, bwa mbere namuzanye ari umwana nje kumubereka, none amaze kuba umuhanzi munini. Narimfite kumuzana nanone, umwana ntajya akura imbere ya se”.

Nubwo Diamond Platnumz yavuze ibi ndetse akifuriza iterambere Zuchu mu maso yabo wabonaga harimo indi mvugo itari umuziki.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.