Daddy V wasohoye Bimparire yasobanuye aho yakuye igitekerezo-Video
Dady V wahuriye mu ndirimbo na Racine, Yvan Mpano na The Hero yasobanuye ko yakuye igiterekezo ku mukobwa ushobora guhemukira umukunzi we kubera kutamwizera. Ati:’’Umukobwa utizeye ubushobozi ashobora kuguca inyuma ariyo mpamvu namusabye kubimparira ibyo kumukunda’’
Yakomeje asobanura ko gukorana na Racine, Yvan Mpano na The Hero bahagaze neza mu muziki nyarwanda. Yabonye bakoze ndaryohewe irafata na we yifuza gukorana nabo. Racine waririmbye muri Waki Waki remix na we yifuje ko bahurira mu ndirimbo. Dady V avuga ko afite gahunda yo gukora umuziki wo gutanga ubutumwa no kuzamura izina abantu bakamumenya kandi yizeye ko atazasubira inyuma. Daddy V afite indirimbo eshatu ziri kurangira akaba yizeza abakunzi be kuzazibaha mu minsi ya vuba. Bimparire yaje ikurikira umuhemu kandi n’izindi zizaza bazazikunda.
Reba hano indirimbo