Ubwiru kirimbuzi! Niba Nziza Désiré yaratoraguye amasashi ku kibuga cy’indege muri Amerika, Meddy na The Ben baba bakora iki? Itohoza rirakomeje

Yatoraguye ibishwingwe ku kibuga cy’indege, yatwaye abarwayi, yabaye umukarani, yogeje ibirahure, yatwaye ikamyo akajya amara amezi abiri atarataha.

May 26, 2021 - 08:35
May 26, 2021 - 08:50
 0
Ubwiru kirimbuzi! Niba Nziza Désiré yaratoraguye amasashi ku kibuga cy’indege muri Amerika, Meddy na The Ben baba bakora iki? Itohoza rirakomeje

Nziza Désiré yatoraguye imyanda ku kibuga cy’indege muri Amerika

Nziza Désiré uri kumenyekanisha indirimbo zirimo  ‘’Mwiza’’ na ‘’Rukundo Virus’’ yasobanuye ko mu myaka 11 ishize ubwo yajyaga muri Amerika yakoze imwe mu mirimo isuzuguritse cyane.

Nziza Désiré ati:’’Natoraguye imyanda ku kibuga cy’indege bakampemba amadolali arindwi ku isaha yari menshi’’.

Uyu muhanzi wigeze gukundwa i Burundi no mu karere k’ibiyaga bigari yakomeje asobanura ukuntu umunyafurika ugeze muri Amerika akora imirimo isuzuguritse kugirango ashake imibereho. Ati:’’Nakoze akandi kazi k’ubukarane ahantu bakora impuzi jye nabishyiraga mu ikamyo’’ Yakomeje avuga ko yakoze akandi kazi ko koza ibirahure akabishyira aho yabaga yeretswe. Nziza Désiré ati:’’Natwaye abarwayi kwa muganga ako ni akazi ka gatanu’’. Mu gukomeza gusobanura indi mirimo yakoze nubwo yari avuye mu Burundi ari icyamamare aho yari agiye gushaka ubuzima byari bitandukanye cyane. Ati:’’Nakoze ku ikamyo nyitwara ninaho namenyeye Amerika hafi ya yose’’. Aka kazi karagoye cyane ariko gatanga amadolali menshi ariko yajyaga amara amezi abiri atarataha. Akazi gasa n’akoroshye n’ako gutwara tagisi (Tax) kuri murandasi ibimenyerewe nka Uber. Ari nako kazi ari gukora muri iyi minsi akaba amazemo imyaka ibiri.

 Nziza Désiré wamamaye cyane mu myaka ya 2007 mu ndirimbo zirimo “Kula kulipa,N’Umujubaga” nyuma akaza kwerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, yongeye kugaruka mu bikorwa by’umuziki. Yasobanuye ubuzima bubi abanyafurika babamo iyo bagezeyo. We yakoze imirimo umunani isuzuguritse. Yatoraguye ibishwingwe ku kibuga cy’indege, yatwaye abarwayi, yabaye umukarani, yogeje ibirahure, yatwaye ikamyo akajya amara amezi abiri atarataha. Soma urugendo yanyuzemo avuye iwabo ari icyamamare yagera muri Amerika akisanga ari gutoragura amasashi.

 

aho yanasohoye indirimbo yise”Barabe barebe” aba asaba abantu kutivanga mu bitabareba

Nziza Desire yasobanuye impamvu abakunzi be bari baramubuze. Yagize ati” ye ! Narimaze imyaka irenga 10 ndi muri Amerika hariya nari nakoze ibindi bikorwa mugabo ngarutse mu Rwanda nari mpakumbuye kuko niho natanguriye indirimbo zanjye kumenyekana cyane, rero nari mbazaniye n’utundi dushya”

Nziza Desire abajijwe niba afite gahunda yo gukora media tour yo kumenyekanisha ibihangano bye yarabihamije yemeza ko azahita ajya I Burundi no mu bindi bihugu byo mu karere birimo Kenya na Tanzaniya mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo ze.
Uyu muhanzi w’umunyabigwi yavuze ko abantu bari barabuze ibihangano bye kandi atarahwemye gukora ahubwo byabaga biri ku rubuga rwe rwa You Tube, ari nayo impamvu yagarutse kwegera abakunzi be.

Ingufu nke z’Urungano rwe mu muziki yagize icyo azivugaho

 Mu 2007 wasangaga indirimbo z’abahanzi b’I Burundi barimo Lolilo, Big Farious, Nziza Desire na Dr Claud bari barigaruriye imitima y’abatuye ibihugu byo mu biyaga bigari. Abakuze babyibuka neza bazi uburyo indirimbo zirimo “Bime amatwi ya Lolilo, Munyana ya Fariouz n’izindi zari zarigaruriye ibitangazamakuru”. Ibi rero bitandukanye cyane n’ibiriho ubu, kuko usanga abahanzi b’I Burundi badafite umuziki wo guhanga n’isoko ririho. Big Fariouz yigeze no kubishimangira asaba Perezida Evariste Ndayishimiye ko indirimbo z’abanyamahanga zacibwa mu rwego rwo guteza imbere ibihangano by’abarundi.


Nziza Desire abajijwe icyateye umuziki wabo gusubira inyuma yasobanuye ko ubutumwa buririmbwa mu ndirimbo z’abahanzi bari kubyiruka butandukanye n’ibyo bo baririmba. We n’abo mu rungano rwe baririmba ubutumwa buhanura ariko abakiri batoya baririmba ibigezweho byo kwinezereza. Ati”urubyiruko rufite ikoranabuhanga usanga indirimbo zabo zinamenyekana mutiriwe muzikina, twebwe se ko mu gihe cyacu ntabyo twari tuzi” Nziza Desire asaba Leta y’u Burundi kugira icyo ikora mu kurengera umuziki w’Abarundi, hakaba hahagarikwa inidirimbo z’Abanyamahanga ariko izo mu karere zigakomeza gucurungwa.
Nziza Desire yabaye umuhanzi wa mbere wagaragaye ko ari we wambara neza muri Texas kurusha abandi bahanzi bose batuye muri Texas mu 2017, nk’uko ikinyamakuru Dallas City News kibigaragaza. Ni umwe mu bafatwa nk’abami ba RNB mu Burundi. Ubutaha tuzatohoza icyo Meddy na The Ben bakora muri Amerika. Birashoboka ko umwe muri bo arinda izamu ku kigo cy’amashuri. Undi akaba atwara ari umupompiste cyangwa se utanga essence.

 Umva hano indirimbo nshya ya Nziza Désiré

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw