Miss Uganda yahawe ibyo yemerewe

Uwegukanye ikamba rya Miss Uganda 2023-2024, Miss Tumukunde we na bagenzi be bahawe kimwe mu byo bemerewe n'abategura Miss Uganda.

Apr 20, 2023 - 16:18
Apr 20, 2023 - 16:35
 0
Miss Uganda yahawe ibyo yemerewe
Miss Uganda 2023-2024, Hannah Karema Tumukunde aritegura kujya kwiga muri kaminuza, (photo; Instagram)

Mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira iryo ku wa 19 Werurwe 2023 nibwo hatangwaga amakamba y' abayatsindiye muri Miss Uganda 2023-2024. Uwegukanye ikamba rikuru ni Miss Uganda 2023-2024 ari we Miss Hannah Karema Tumukunde. Kimwe mu byo yemerewe amaze kuryegukana ni ukurihirwa kwiga kaminuza ku buntu na n'iritoboye atanze. Ubu yamaze gushyikirizwa ubusabe bwa Kaminuza ya ISBAT y'i Kampala.

Nyuma yaho aritahanye mu rugo, bakamubuza no gukandagira hasi, bamuha imodoka iri mu bwoko bwa Toyota, ntiyizeraga ko hari ibindi byiza bizakurikira ibyo. Uyu munsi yamenyeshejwe ko agomba kujya kwiga muri Kaminuza ya ISBAT iherereye mu mujyi wa Kampala, dore ko yari yararangije ayisumbuye.

Uyu Miss Karema agomba kwiga muri iyo kaminuza isomo iryo ari ryo ashaka, akazaryiga ku buntu.

Ibisonga bye na byo ntibyibagiranye kuko bane bamukurikiye barimo n'igisonga cya mbere cya Miss Uganda 2023-2024, bahawe kwiga muri Kaminuza ya ISBAT bakiyishyurira 50% ku yo bazasabwa kwiga iryo somo.

Umuyobozi wa kompanyi itegura Miss Uganda, Brenda Nanyonjo yavuze ko ari byiza kubona umwana w'umukobwa akomeza amasomo ye.

Ati;" Ni ibintu byiza cyane gukomeza amasomo bikaba byiza cyane kubona umwana w' umukobwa akomeza kwiga kuko abenshi bayacikiza bitewe no kubura amafaranga y' ishuri."

" Abenshi mu bari bahataniye ririya kamba rya Miss Uganda barangije amashuri yisumbuye. Ni byiza kubafasha gukomeza amasomo yabo kugira ngo bazagire icyo bazimarira muri ubu buzima."

Miss Hannah  Karema aracyafite ibyiza agomba guhura na byo bitewe n' iryo kamba rya Miss Uganda. Ni we uzahagararira igihugu cye mu marushanwa ya nyampinga w' Isi (Miss World) iteganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.

Miss Karema na bagenzi be bemerewe kwiga muri kaminuza ya ISBAT, (Photo; Sqoop)

Miss Karema (photo; Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.