Indirimbo nshya “ Yahuzo” ya Igor Bee yabiciye – Amashusho
Igor saleh BUTERA uzwi ku izina rya Igor Bee akoresha ku rubyiniro yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho nyuma y’igihe kingana n’amezi atandatu adasohora indirimbo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, Nibwo abakunzi b’injyana ya RNB basamiye hejuru indirimbo nshya“ YAHUZO” ya Igor Bee iri kubica bigacika hirya no hino mu bitangazamakuru.
Igor saleh BUTERA uzwi ku izina rya Igor Bee akoresha ku rubyiniro yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y’amajwi n’amashusho nyuma y’igihe kingana n’amezi atandatu adasohora indirimbo.
Iyi ndirimbo yavugishije abatari bake cyane cyane ababarizwa mu ruganda rwa muzika igiye hanze nyuma y’indirimbo “ Confirm” aherutse gushyira ahagaragara muri kanama 2022.
Igor Bee uri gukurikiranwa bya hafi n’umwe mu bubatse izina mu ruganda rwa CINEMA ariko filimi zisobanuye, HABIB aratangaza ko iyi ndirimbo YAHUZO izamufasha byinshi bitandukanye birimo ubwamamare.
Atangaza ibi yisunze amwe mu mashusho yafatwaga ubwo yakoraga iyi ndirimbo( sample) yashyize hanze yakiriwe neza n’abatari bake aho bamubwiraga ko iyi ndirimbo iziye igihe bitewe n’aho yayikoreye, abayigaragayemo “ actors and actress) ndetse n’ubuhanga bwakoranwe iyi ndirimbo.
Amakuru yizewe Thefacts.rw ifite nuko uyu muhanzi yatangiye kurebererwa na Habib IRAGENA ukora akazi ko gusobanura filimi zo mu bwoko butandukanye ariko cyane cyane izikorerwa ku mugane wa Asia n’Uburayi nyuma yuko indirimbo "Confirm" igiye ahagaragara.
Kuva icyo gihe, uyu musobanuzi ukoresha izina rya Habibu mu gusobanura filimi yatangiye kuba hafi uyu muhanzi mu bikorwa bye bya muzika bihereye muri filime asobanura, mu bitangazamakuru ndetse n’ahandi hose hakorerwa ibikorwa bifite aho bihuriye na muzika.
HABIB aganira na Btnrwanda.com yayemereye aya makuru ndetse anavuga ko zimwe mu ntego afite zirimo kuzamura abanyempano nkuko yahereye kuri Igor Bee ufite impano yamutangaje yavuze nkutera urwenya ati “ Igor Bee yarankomye bituma mutekerezaho”.
Igor Bee yavukiye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama akagari ka Nyarurama mu mudugudu wa twishyorezo ahazwi nka Gikondo Tariki ya 09 kanama muri 2001.
Avuka kuri Butera Appolinaire na UMUTABARA Safina akaba ari umuhererezi mu bana batandatu nyuma ya Muhizi Sadallah, Uwineza Mounira, Muhire Jasri, Mugambage Sharif na Mbonyingabo Seleman.
kanda hano urebe iyi ndirimbo " YAHUZO" izatanga akazi ku bandi bahanzi
