Fc Internazionale Milano izwi nka Inter Milan yageze ku mukino wa kimwe cya kabiri kirangiza cya UEFA Champions League biyoroheye cyane

Fc Internazionale Milano izwi nka Inter Milan yageze kumukino wa kimwe cya kabiri kirangiza cya EUFA Champions League aho izahura na Associazione Calcio Milan izwi Nka A C Milan, nyuma yo gutsindira Benfica ibitego 5-3 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mumukino wa kabiri i San Siro.

Apr 20, 2023 - 17:15
Apr 20, 2023 - 17:56
 0
Fc Internazionale Milano izwi nka Inter Milan yageze ku mukino wa kimwe cya kabiri kirangiza cya UEFA Champions League biyoroheye cyane
Martinez watsindiye Inter Milan yishimye bitangaje imbere yabafaba
Fc Internazionale Milano izwi nka Inter Milan yageze ku mukino wa kimwe cya kabiri kirangiza cya UEFA Champions League biyoroheye cyane

Nyuma yuko Ikipe ya Inter Milan yatsinze ibitego 2-0 kumukino ubanza wabereye i Lisbonne kandi ibisubizo byagaragaye ko kumukino wo kwishyura bitoroheye Benfica yarwanye cyane,biyigeza kugutsinda ibitego bibiri mu minota yanyuma mu ijoro ryahise.

Nicolò Barella, Lautaro Martínez hamwe na Joaquín Correa wasimbuye bose bandiye ibitego Inter, nyuma yaho Fredrik Aursnes , Antonio Silva na Petar Musa batsindira Benefica ibitego 3 bakagaruka mumurongo nubwo bitari bigifite icyo byabafasha kuko bari bamaze gukurwa mwirushanwa kumpuzandengo yibitego 5-3 .

Abasore ba Simone Inzaghi ubu bahuye nikibazo cyo guhangana na mukeba wabo mu mujyi wabo ukwezi gutaha, mugushaka umwanya kumukino wanyuma Istanbul. Martínez yatangarije Amazon Prime Video ko bizaba derby idasanzwe.

Yongeyeho ko bose bazi icyo uyu mukino usobanura, gukina derby ya Milan muri kimwe cya kabiri kirangiza ,nakanyamuneza ati"Nishimiye cyane guhagararira iyi kipe ikomeye yagarutse aho yahoze."Edin Dzeko,Martínez na Barella bagize uruhare mutsinzi ya Inter Milan.

Benfica yaserutse neza nyuma yo kuruhuka ariko yongeye gucika intege nyuma yuko Inter yongeye gutsinda ku munota wa 65,aho Federico Dimarco yahayez Martínez umupira mwiza wahise uvamo igitego.

Correa nyuma yo kuvanwa ku ntebe yabasimbura na we yatayemo igitego . Benfica yanze kuva kwizima nuko Antonio Silva aterekamo igitego cya 3 kumupira waruvuye kwa Alex Grimaldo kumunota wa 86 nuko umukino urangira Inter Milan inganyije na Benefica 3-3 kumpuzandengo bihita biba 5-3 kuko Inter Milan yari yatsindiye Benefica ibitego 2-0 muri Portugal iwabo.

Inter Milan ubu igiye kwitegura umukino uzabahuza na AC Milan ikipe isangiye umugi nabo ikaza ari derby ikomeye hariya muri Italy ,Aho bizacakirana Ku wa 10 gicurasi 2023.

Bonheur ABAYO Sport Journaliste