Lionel Messi yaciye agahigo katigeze gakorwa n'uwari we wese ku Isi

Uduhigo dukomeje kugwa nk'imvura kuri capiteni wa Argentina, Lionel Messi; akaba akomeje kogoga urubuga rwa Instagram.

Dec 22, 2022 - 16:40
Dec 22, 2022 - 16:55
 0
Lionel Messi yaciye agahigo katigeze gakorwa n'uwari we wese ku Isi


Nyuma yaho umukinnyi rurangiranwa mu mupira w' amaguru, Lionel Andréas Messi n'ikipe y'igihugu cye cya Argentina batwariye igikombe cy' Isi cya 2022, ibihe byakomeje kumubera amata n'ubuki. Kugeza ubu akaba yaciye agahigo ku rubuga rwa Instagram ko kugira abantu benshi bakunze ifoto ye ateruye igikombe cy' Isi, aho imaze gukundwa n' abarenga miliyoni 71 mu gihe gito. Yahise akuraho agahigo kari gafitwe n'igi.


Ku wa 18 Ukuboza 2022, nibwo ikipe y' igihugu ya Argentina yahuriye ku mukino wa nyuma n'ikipe y' igihugu y' Ubufaransa, byarangiye Argentina ariyo itwaye icyo gikombe cy' Isi cya 2022. Ni ibintu byashimishije cyane capiteni wa Argentina, Messi w' imyaka 36. Hari amafoto yafashwe Messi ateruye icyo gikombe, hari n'indi ari kumwe na bagenzi be bari kwishimira ibyo bari bagezeho.


Messi yaje gusangiza ayo mafoto abakoresha urubuga rwa Instagram, na bo bayasamiye hejuru, barayakunze karahava. Kuva ku mugoroba wo ku wa 18 Ukuboza kugeza ubu zimaze gukundwa n' abarenga miliyoni 71. Yahise aca agahigo ko kuba ari we muntu wa mbere ugize abo bantu bakunze ifoto ye mu gihe gito, kuko ibyo bibaye mu gihe kitageze ku minsi itanu.


Yakuyeho kandi agahigo kari gafitwe n' ifoto y' igi yakunzwe cyane ku rubuga rwa Instagram. Iyo foto yesheje ako gahigo mu mwaka wa 2019, aho yari ikunzwe n' abarenga miliyoni 50.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.