Ibitero by'impyisi byiyongereye ku bari kuryoshya

Impyisi zikomeje gutesha abantu ibirori by'iminsi mikuru.

Dec 24, 2022 - 12:40
Dec 24, 2022 - 12:43
 0
Ibitero by'impyisi byiyongereye ku bari kuryoshya


Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Ukuboza, nibwo abatuye mu murwa mukuru Addis Ababa muri Ethiopia, bahamirije BBC ko barembejwe n'ibitero bya hato na hato by'impyisi, ngo ntizisiba kandi kwivugana abatari bake. Leta ya Ethiopia yo yavuze ko ikomeje kubiburizamo.


Izo mpyisi zitera abo baturage ziturutse mu mashyamba ari hafi y'uwo mujyi cyane cyane iziva mu ishyamba rya Entoto, hari kandi niziba mu nzu zitaruzura. Zikaba zikomeje gutesha abantu ibirori byo mu mpera z'uyu mwaka wa 2022. Uwo zifashe ziramwica cyangwa zikamukomeretsa ku buryo bukomeye.


Umwe mu baturage, yatangaje ko izo mpyisi zikunda kugaragara mu masaha ya nimugoroba. Zihendutse kwivugana umusore mu gace ka Lege Tafo hakaba ari mu birometero 17 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa. Uwo musore ngo zaramufashe, abaturage bumva ataka, bahuruye, barazitesheje ariko byarangiye ashizemo umwuka.


 Banki Budamo, ni umwe mu bayobozi bo mu kigo kita ku binyabuzima by'agasozi, Ethiopian Wildlife Conservation Authority (EWCA) yabwiye BBC ko zimaze kwivugana abagera ku 8 mu myaka ibiri ishize.


Yongeyeho kandi ko leta yatangije gahunda yo gukumira ibyo bitero bya mahuuma (impyisi), ngo bamaze kwica izigera kuri zirindwi.


Mu minsi yashize, izo mpyisi bazishimiraga ko zirya imyanda ari ko ubu zikaba zikomeje kurya abantu zibasanze no mu ngo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.