Amakuba yabaye ku munsi wa Noheli atazibagirana

Kurikira neza ibikorwa byashavuje abantu ku munsi wa Noheli igihe babaga biteze ibyishimo, ariko bikavamo amarira.

Dec 24, 2022 - 12:46
Dec 24, 2023 - 16:24
 0
Amakuba yabaye ku munsi wa Noheli atazibagirana

Umunsi wa Noheri ni umwe mu minsi igize umwaka Abakirisitu bizihiza ibirori fatizo byo kwizera kwabo. Kuri uyu munsi bakaba baba bizihiza ivuka ry’umukiza wabo Yesu/Yezu Kristu w’i Nazaleti. 

Ni igihe kandi inshuti n’imiryango yose bahurira hamwe bakishimira ko bari gusoza umwaka mu mahoro. Iki nicyo gihe kandi mu Isi yose abantu bakoresha amafaranga menshi mu myambaro no mu bindi bikorwa byo kugura ibiryo byiza, ibinyobwa n’ibindi binyuranye. 

Umunsi wa Noheli uri mu minsi yihizwa cyane kuruta indi mu isi.

Nubwo ari umunsi Abakirisitu bizihizaho ivuka ry’umukiza wabo Yezu kristu, ari ko uyu munsi wizihizwa n’abandi bantu benshi batari abakristu bizihiza uyu munsi mu hafi ya yose. 

Uyu munsi wa Noheli, uri mu minsi iba yihariye cyane mu Isi kuruta indi minsi abatuye isi bakunda kwizihiza, uhereye ku ndamutso yo kwifurizanya "Noheri nziza" ndetse abandi babijyanirana no kwifurizanya umwaka mushya muhire bagira bati “Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.”

Muri iki gihe, wabishaka cyangwa ntubishake aho waca hose ubona ibimenyetso bya Noheli, uhereye ku biti bya Noheri biranga uyu munsi. Ntiwakibagirwa amabara y’umutuku n’umukara aba agaragara ahantu hose.

Imitako y'akataraboneka iba iri ahantu hose. Ntakabuza iyi minsi ya Noheli iba iri mu minsi abantu baba banezerewe mu isi kuruta indi minsi nkuko ubushakashatsi bubigaragaza.

Nk’uko Abanyarwanda ku migani yabo bakungahayeho; bakunda kugira bati “Nta byera ngo de” ni nako nubwo uyu munsi wa Noheri aba ari igihe cy’ibiruhuko ahantu benshi mu isi bari kwishimira impera z’umwaka, ari ko hagiye habaho ibihe byashavuje benshi mu isi, igihe babaga barimo kwishimira uwo munsi wa Noheli. 

Uyu mu munsi ntabwo tugiye kuvuga ku munsi wa Noheli, ahubwo tugiye kugaruka ku makuba cyangwa se isanganya zagwiririye abantu mu mpande z’isi zinyuranye mu gihe babaga bari kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli:

1. Umwuzure wibasiye Uburayi mu 1717 wahitabye abarenga miliyoni 13 (Christmas Flood, 1717 )

Byari umunsi wari wagenze neza mu busanzwe ari ko bigeze mu masaha y’ijoro bihindura isura, abafata amashapure bayashyira hafi yabo abandi bambaza abakurambere babo.

Ubundi uyu mwuzure watangiye mu gicuku kinishye ahagana saa saba zo mu gitondo cya Noheri. Icyo gihe nibwo amazi y’umwuzure yabanje kugera mu gice kinini cy’imirima no mu mijyi yo mu Buholandi (Holland) ndetse no mu gihugu Danimarike (Denmark). Muri ibi bihugu bibiri, niho amakuba yatangiriye. 

Abantu ibihumbi n'ibihumbi bari batuye hafi y’inkombe z’imigezi nibo bari bibasiwe cyane, kuko ibiti n’inyubako ndende zari zagwiriye benshi. Aba baturage kubera imvura nyinshi bakaba barategereje ubutabazi amaso ahera mu ikirere.

Imvura yabaye nyinshi ku buryo amazi yageze kuri metero 10 z’uburebure mu mirima y’abaturage ndetse no mu migi. Muri make amwe mu mazu yari yarengewe. Bukeye bwaho mu gitondo, ni bwo umuyaga watangiye gucika intege. Kugeza nyuma ya saa sita wari wangije ibintu byinshi.

Icyo gihe, benshi mu barokotse, uyu mwuzure urangiye, abantu basohotse mu mazu ku tariki ya 27 Ukuboza 1717. Ni ukuvuga ko nyuma y’iminsi ibiri yose imvura iri kugwa nibwo babashije kongera kugera ku kazuba. Hakozwe ibarura basanga hapfuye abantu bagera kuri miliyoni 13.700 mu Burayi bwose. 

Umwuzure mu Burayi 1717 wahitanye imbaga

Ku rundi ruhande kandi amatungo n'amazu atabarika byarazimiye. Iki ni kimwe mu biza byibasiye abantu benshi cyane kuri Noheri mu mateka y'uyu mubumbe. Ari ko no mu mateka yose y’Uburayi ni cyo kiza giturutse ku mwuzure cyabashegeshe .

Uyu mwuzure wibasiye Abanyaburayi kuri Noheli yo mu mwaka 1717, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wo muri Amerika Irving Berlin, yanditse indirimbo ya Noheli mu mwaka 1937, isa neza ni byabaye mu igihe umwuzure wabaga kandi mu by’ukuri ntiyatekerezaga ku mwuzure wa Noheri wo mu mwaka 1717.

Irving Berlin, mu gihe yandikaga iyi ndirimbo, yanditse ati "Urubura rurimo gushonga, umuyaga urimo urahuha, ariko nshobora guhangana n'umuyaga. Kuki nakwita ku mvura nyinshi kandi mfite urukundo rwo gukomeza gushyuha."

2. Ikongoka ry'isomero rya kongere (Congress) ya Amerika mu 1851 (Library of Congress Burns, 1851)

Ku wa 24 Ukuboza 1851, nibwo umuriro mwinshi mu mateka watsembye ibitabo 35.000 byari mu isomero rya kongere ya Amerika. Hafi bibiri bya Gatatu by'ibitabo ni ukuvuga ibitabo 55.000 byari byarakusanyijwe. Muri ibi bitabo byahiye harimo bibiri bya Gatatu byanditswe na Tomas Jefferson. 

Uyu Thomas Jefferson, akaba yari Umunyamerika, Umudipolomate, Umunyamategeko, Umwubatsi, ndetse akaba yari n’umuhanga mu mitekerereze (philosophy).

Uyu kandi afatwa nk’umwe mu babyeyi bashinze Amerika ku rutonde rumwe na George Washington, John Adams, Benjamin Franklin, Alexander Hamilton, John Jay hamwe na James Madison. 

Jefferson akaba yaranabaye Perezida wa Gatatu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu mwaka 1801 kugeza mu mwaka 1809.

Ubwo iri somero ryashyaga kandi byari ku nshuro ya kabiri rishya kuko bwa mbere rikaba ryaratwitswe muri Kanama 1814, mu ntambara yo mu mwaka 1812 yahuje Abanyamerika ubwabo.

Iyi ntambara ikaba izwi nka “American cival war”. Muri iyi ntambara Leta zo mu majyaruguru zahanganye nizo mu magepfo rubura gica. 

Ubwo isomero rya Kongere ya Amerika ryashyaga

Iri somero rya Kongere ya Amerika ryashumitswe n’inkongi y’umuriro, ryatangiye gukora mu mwaka wa 1800, nyuma yo kwegeranya ibitabo bitandukanye bakabihuriza ahantu hamwe mu cyumba cy’inyubako ikorerwamo n’inteko ishinga amategeko y’Amerika.

Ubundi iri sanganya ryo kuri Noheri yo mu mwaka wa 1851, ryatewe n’umuyoboro utwara Gaz  (chimney flue) niwo watumye iri sanganya riba.

Kongere y’Amerika mu mwaka wa 1852 yahise itanga amadorari $168.700 yo gusimbuza no gusana ibitabo byangijwe. Isomero rya Kongere ryongeye gufungura mu mwaka 1853 mu cyumba cyasanwe kandi cyagutse, iki gihe cyubatswe mu bikoresho bidapfa gufatwa n’umuriro.

3.  Ishingwa ry’agatsiko k’ubugambanyi muri USA kazwi nka Ku Klux Klan (KKK) mu 1865

Ku munsi wa Noheli hari ibintu mu isi abantu baba biteze ko biza kugabanya umunezero mu birori bya Noheri. Muri ibyo biba, biri bugabanye umunezero wa Noheli harimo n’agatsiko ka Ku Klux Klan.

Ku Klux Klan mu mpine bakunda gukoresha inyuguti eshatu za KKK, iri ni itsinda ry’inzangano rizwi cyane muri Amerika, ryashinzwe ku mugoroba wa Noheri mu mwaka 1865. Iri tsinda rikaba ryashinzwe n’abazungu b'abanyamerika bafitiye urwango Abirabura bo muri Amerika.

Uyu muryango w’ibanga wa Ku Klux Klan wagaragaye nyuma y’intambara y’abenegihugu muri Amerika izwi nka (American civil war) mu gihe igihugu cyari gitangiye kwiyubaka. Muri icyo gihe nibwo guverinoma ihuriweho nabo mu Majyepfo ndetse nabo mu majyaruguru bunze ubumwe kugira ngo bakore igihugu kimwe.

Ubundi intambara y’abenegihugu muri Amerika cyangwa se (American civil war) ni intambara yahuje Leta zo mu Majyaruguru muri Amerika zitari zishyigikiye ubucakara na Leta zo mu Majyepfo zari zishyigikiye ubucakara. 

Iyi ntambara ikaba yarabayeho kuva muri Mata tariki ya 12 mu mwaka 1861. Iyi ntambara ikaba yaraje kurangira kuri tariki ya 9 Mata 1865, intsinzi ikaba yarabyinwe nabo mu majyaruguru birangira ubucakara buhagaritswe.

By'umwihariko Leta ihuriweho yifuzaga ko abayobozi bakera bo mu majyepfo bemeza ko Abirabura bareshya n’Abazungu kandi bafite uburenganzira bungana n’ubwabazungu. Muri ibi bihe abaturage bo mu majyepfo bakaba batarashakaga ko ubucakara buvaho.

Ni muri urwo rwego abantu batandatu bahoze mu ngabo z’Abanyamerika bahuriye i Pulaski muri Tennesse, bashinga umuryango uzarwanya izo mpinduka binyuze mu gutera ubwoba ndetse no gutoteza Abirabura ari ryo Ku Klux Klan. 

Iri tsinda Ku Klux Klan bwa mbere ryobowe na Nathan Bedford Forrest kuva mu mwaka 1867 kugeza mu mwaka 1869. Uyu Nathan akaba yarahoze ari jenerali mu gihe cy’intambara y’Abenegihugu muri Amerika.

Nathan kandi afatwa nka “Grand wizard,” iri jambo barikoresha iyo bashaka kuvuga umuntu wa mbere washinze umuryango wa Ku Klux Klan (KKK).Ubwo rero afatwa nkaho ari we wa mbere wawuyoboye, ikindi akaba ari no mu ba mbere bawushinze.

Iri tsinda rya KKK, rikimara gushingwa ryahise ryamamara cyane kuko ryateraga ubwoba, rikanatoteza Abirabura kandi rigafata ku ngufu abagore n’abakobwa. 

Abagize agatsiko ka KKK

Aka gatsiko kazengereje ubutegetsi muri Amerika mu bikorwa by’urugomo ku buryo Kongere y’Amerika yemeje itegeko mu mwaka 1871 ryahaga Perezida ububasha bwo gukoresha ingufu za gisirikare mu kurwanya uyu muryango. 

Gusa urukiko rw'ikirenga, amaherezo rwemeje ko iryo tegeko riha ububasha Perezida bwo gukoresha ingufu za gisirikare kuri KKK ridakurikiza amategeko. Aha byari mu mwaka 1882. Ariko icyo gihe Abanyamerika bari bararangije kwiyubaka kandi imbaraga za KKK zari zaragabanutse.

Ese iri tsinda riracyabaho?

Uyu munsi, amatsinda menshi atandukanye akoresha izina rya Klan ndetse aya matsinda akaba afite abanyamuryango hagati ya 5.000 na 8000.

4. Umunsi bise Noheli y’umukara mu 1941 (black Christmas)

Ibintu byose byagendaga neza kugeza ku gikorwa cya kabiri, igihe itara ryaturikaga rigatwika imyenda. Umuriro wahise ukwirakwira ahantu hose.

Byari mu gihe cy'intambara ya kabiri y'isi yose, ubwo ibihugu byishyize hamwe ngo birwanye u Budage bw’Abanazi bwari bufatanyije n’Abayapani. Byari ku birindiro bito by'abasirikare b'Abongereza, Abanyakanada, Abanya-Hong Kong ndetse n'Abahinde, bari bashinzwe kurinda koroni z’Abongereza cyangwa se ibice Abongereza bari barakoronije mu burasirazuba bw’isi.

Mu gihe Abaturage bo muri ibyo bice cyane Abanya-Hong Kong biteguraga umunsi wa Noheli, nibwo Abayapani bari barayogoje ibintu mu Burasirazuba buhera. Muri icyo gice Abayapani bahayoboraga mu iterabwoba n’ibitero byahabije abo bahanganye. 

Ku Urugamba byari bikaze mu ntambara ya kabiri

Ubwo Noheri yegerezaga nibwo Abayapani batangiraga ibitero karahabutaka kuri izo koloni z’Abongereza. Icyo gihe batangiye kwimura abagore n’abana kuko hari hagiye kubera amabara atazibagirana mu mateka y’isi, bituma uyu munsi natwe tubigarukaho.

Nyuma y'icyumweru cy'imirwano karundura, Abayapani bari berekeje rwagati mu mugi ku kirwa cya Hong Kong. Abayapani bakigera mu mugi basabye ingabo z’abishyize hamwe kwibwiriza bagashyira hasi intwaro bakishyira mu maboko yabo.

Abayapani bagahita bagenzura izo Koloni zose Abongereza bari bafite muri icyo gice cyane ikirwa cya Hong-Kong bari bamaze gusesekaramo nta mirwano ibayeho. Ingabo z’abishyize hamwe cyangwa se (Axis power) zanze gutanga utwo duce ku mahoro. Abayapani bahise basunikira mu rupfu abasirikare benshi b'abari bishyize hamwe.

Kugeza kuri tariki ya 25 Ukuboza, ibintu byari bikomereye ingabo z’Abongereza nabo bari bafatanyije.Ibitero by’indege z’Abakamikazi byari byaraciye imiyoboro y’amazi mu mujyi kandi zari zarasenye urugomero rw’amashanyarazi. Buri gikorwaremezo cyashoboraga kugira uruhare mu gufasha abaturage, Abayapani bari baragisenye.

Mu gitondo cyo kuri Noheri ahagana i saa tatu nibwo Guverineri w’u Bwongereza bwana Sir Mark Young, yafashe icyemezo kitoroshye cyo kwitanga mu maboko y’Abayapani ngo arebe ko bahagarika intambara. 

Mu gihe amabendera y’umweru yazamurwaga nk’ikimenyetso cyo guhagarika intambara, abasirikare bagera ku 4000 baturutse ku mpande zombi bari barapfuye mu rugamba rw’ibyumweru bibiri n’igice gusa.

N'ubwo Abongereza bamanitse amaboko, urugomo n’itotezwa rwarakomeje muri Hong Kong. Abasirikare b'Abayapani bahohoteye abaturage kandi bicisha n'inzara imfungwa z’abari bishyize hamwe mu ntambara, bakaba bari bamaze kubapfukamisha hasi.

Abayapani kandi ntihakibagirana ukuntu bigirije nkana ku baturage b'abashinwa ndetse no gusahura buri kimwe cyose aho baciye mu ntamabra ya kabiri.

Ntihakibagirana kandi abagore bagera ku 10,000 bafashwe ku ngufu biturutse kuri iki gitero cyo kuri Noheli Abongereza batakaje. Iki nicyo Abongereza baheraho kuri uyu munsi wa noheri batsinzweho bawita "Noheri y'umukara."

5. Urupfu rw’umukinnyi wa Film Charlie Chaplain mu 1977

Ku bantu benshi Noheri n’igihe cyo guhurira hamwe n’umuryango. Birababaza cyane kandi bigashengura umutima iyo uwo ukunda apfuye kuri uwo munsi, wumvaga ari wo mu munsi w’ibyishimo.

Ibi birushaho gushavuza cyane iyo uwo muntu yatumye abandi bazana inseko ku maso yabo ndetse yaratumye abandi amagana bamwenyura. Uwo muntu ibyo akabikora kuruta abandi mu isi.

Uku niko byagenze ku mukinnyi w’umunyarwenya Charlie Chaplin, wapfuye akikijwe n’umuryango. Yitabye Imana ari iwe mu Busuwisi ku munsi wa Noheri yo mu mwaka 1977.

Chaplin yahesheje ikuzo izina rye mu gihe cya filime zose yakinaga, akaba yarakunzwe ku rwego umuntu atapfa gusobanura. Chaplin yatumaga abamukurikiye bazana amarira ku maso kubera ubuhanga bwe mu gukina.

Uyu kandi yari umuhanga mu gusebanya ari ko ku buryo utarabukwa, imwe muri filime yamenyekanyemo ni film yitwa Umunyagitugu Ukomeye cyangwa se (The Great Dictator). Iyi firime izwi cyane kubera ko asebya cyane umunyagitugu w’umudage Adolf Hitler muri iyi filime yasohotse mu mwaka 1940.

Chaplin wakunzwe cyane

Biragoye gusobanura uburyo abantu bakunda Chaplin. Mu gihe cy’ubuzima bwe ari umukinnyi wa filime yari mu bantu ba mbere bakunzwe kandi bamenyekanye ku rwego rwo hejuru cyane.

Kugira ngo wumve uburyo yari akunzwe cyane inzu yerekana filime yo muri New York muri Leta zunze ubumwe z’amerika yerekanaga filime ze ku va mu mwaka 1914 kugeza mu mwaka 1923.

Naho i Paris mu Bufaransa batangaje umunsi w'ikiruhuko ubwo filime ya Chaplin yitwa Abana (the kid) yasohokaga mu mwaka 1921. Mu gihe Chaplin yapfaga ku myaka 88, yari yaragize uruhare muri firime 80 mu gihe cy'imyaka 53, ari umukunnyi wabigize umwuga. Ikindi kandi yafatwaga nk'umwe mu bantu bakomeye mu mateka ya sinema mu isi.

6. Ibura ry’icyogajuru "Beagle 2" mu mwaka 2003 (Beagle 2 Spacecraft Lost)

Igihe abahanga bo mu kigo cy’ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi bashyiraga ahagaragara umushinga wa “Mars Express” mu mwaka wa 2003, uyu ukaba wari umushinga ugamije kureba niba ku mubumbe wa Mars haba hariyo ubuzima ku buryo umunsi umwe ikiremwa muntu cyazajya kwiturirayo. Ikindi wari ugamije kureba uko imisozi n’amabuye byo kuri Mars byaremwe cyangwa se byabayeho

Ubwo batangiraga uwo mushinga bahise bohereza kuri Mars icyogajuru cya mbere cyari kujya gusuzuma uko bihagaze kuri Mars. Ku munsi wa Noheli ku itariki ya 25 Ukuboza mu mwaka 2003, nibwo aba bahanga bohereje icyogajuru cya mbere muri gahunda yiswe (the Beagle 2 spacecraft) icyogajuru kikaba cyaragiye gitwaye utuntu duke cyangwa se cyari gifite imizigo mike mu yandi magambo.

Ibintu byose byagenda neza mu gihe icyogajuru cyangwa ku mu bumbe wa Mars ku munsi wa Noheri. Ari ko igitangaza cya Noheri n’ingendo zo mu kirere ku munsi wa Noheli cyari kigiye kubaho muri ako kanya. Mu gihe bose bari  bategereje guseka cyane ari ko ikizere cyatangiye kuyoyoka.

Umushinga wa Mars Express watangiye urugendo mu isanzure by’umwihariko ku mubumbe wa Mars mu kwezi ku Kuboza 2003.Tubibutse ko bamwe uyu mu bumbe wa Mars banawita umubumbe utukura. Kuri gahunda yasohowe Beagle 2 yoherejwe mu kirere cya Mars kuri tariki ya 19 Ukuboza 2003. 

Beagle 2

Kuri beagle 2 hashyizweho imitaka itatu, imirasire y’izuba yagombaga gufasha mu gutanga itumanaho n'abari ku isi. Iki cyogajuru kandi cyari gifite n’ibindi bintu byose byashoboraga kugifasha kugera ku butaka bwa Mars amahoro. 

Igihe icyogajuru cya Beagle 2 cyananirwaga gutanga ubutumwa ku bari ku butaka, abahanga muri science batakaza ikizere n’ibyishimo byose bari bategereje ku munsi wa Noheli.

Nyuma y’imyaka itanu yo kwiga kuri uyu mushinga, amezi atandatu y’ingendo hamwe n'akavagari k’amadorari y’Abanyamerika asaga miliyoni 65 na miliyoni 80 z'amadolari yakoreshejwe, abahanga batangaje ko Beagle 2 yaburiwe irengero ku ya 6 Gashyantare 2004.

Kugeza mu myaka 12 yakurikiyeho Abahanga ntibari bagasobanukiwe mu by’ukuri icyabaye ku cyogajuru cyabo kugeza ubwo ikigo gishinzwe iby’isanzure muri Amerika NASA (National Aeronautics and Space Administration) gifashe amafoto kigatangaza ko habayeho ikibazo cy’imirasire y’izuba (solar panels) itarabashije gukora uko bikwiye. 

Ku mwanya wa Karindwi turahasanga umuhengeri (Tsunami) kilimbuzi wibasiye Indoneziya mu mwaka wa 2004 (Indian Ocean Tsunami 2004)

Ku itariki ya 26 Ukuboza mu mwaka wa 2004, umuhengeri kilimbuzi ufite ubukana bw’isenya ku kigero cya 9.1 magnetude. Ibi ni ibipimo bakoresha bapima imitingito ibyo bita Magnetude. Ibi bivuze uyu mutingito wari ufite magnitude 9.1. Uyu mutingito ukaba waribasiye inkombe z’inyanja y’Ubuhinde ari ko by'umwihariko ukazonga inkombe z’igihugu cyo ku mugabane wa Aziya ari cyo Indoneziya.

Uyu muhengeri (tsunami) ukaba wari ufite ingufu zingana na 23.000.Ibi bikaba bigereranywa na bombe atomike Abanyamerika baroshye ku migi ya Hiroshima na Nagasaki mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Isenya ry'uyu mutingito ryibasiye inkombe z’inyanja kandi amazi yangije byinshi cyari hafi y’inkombe z’inyanja.

Tsunami 2004 yasenye byinshi yangiza byinshi

Benshi mu bagizweho n’ingaruka z'iyi tsunami bakaba batari biteguye kubera ko nta kimenyetso na kimwe inyanja yari yatanze ko ishobora kwivumbagatanya. Mu gihe amazi yari agabanutse hakozwe ibarura basanga tsunami yahitanye abantu basaga 230.000 mu bihugu 15 binyuranye. Ku rundi ruhande kandi imitungo ifite agaciro ka miliyari 14 z’amadolari yarangiritse. Nibwo tsunami yari ihitanye abantu benshi mu mateka.

 Ku mwanya wa Munani turahasanga igikorwa cy’iterabwoba kiswe “Underwear Bomber” mu mwaka wa 2009 mu ndege itwara abagenzi

 

Mu busanzwe iki gitero k’indege cyari cyateguwe ku ndege itwara abagenzi bari kujya kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli. Ubundi iki gitero bise underwear bomber tugenekereje mu Kinyarwanda twakita nk’igitero cy’imyenda y’imbere. Ubundi kiswe gutya ku mpamvu zuko uwari wateguye kugaba igitero yari yahishe bombe mu myenda y’imbere ku buryo rwose bamusatse baraheba.

Umugabo witwa Umar Farouk Abdulmutallab, wari ufite imyaka 23 ukomoka mu gihugu cya Nigeria kuri uyu mugabane wacu w’ubwiza niwe wagerageje kwiturikirizaho igisasu cyari gihishe mu mwenda w'imbere, ubwo indege yageraga i Detroit muri Michigan. 

Ubundi uyu mugabo Umar yari yateze indege y’abagenzi bari bagiye mu biruhuko by’iminsi mikuru muri Amerika. Iyi ndege ikaba yari yahagurutse Amsterdam yerekeza Detroit muri Michigan muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubwo Umar yageraga mu ndege yageraje guturitsa igasasu ari ko igisasu cyangwa guturika. Abagenzi batangaje ko bumvishe urusaku rumeze nk’urw’ijwi rya bombe ari ko bombe yananiwe guturika. Abdulmutallab yagerageje kwituritsa biranga ari ko nubwo ikibombe kitaturitse ari ko we yibasiwe n’umuriro maze bidatinze umuriro ukwira kuri tapi y’indege no kurukuta. Ku bw'amahirwe, abagenzi bashoboye gufata uyu mugabo no kuzimya umuriro, birangira indege igeze ku kibuga cy’indege nta mpanuka ibayeho.

Umar wari wivuganye imbaga

Nyuma y’iperereza ryakozwe ryemeje ko Abdulmutallab yatumwe n’umwigisha w’idini ya kisilamu ukomoka muri Yemeni Anwar al-Awlaki washakaga kugaba igitero kugira ngo yihorere kubera bagenzi be baba Islam b'inzirakarengane bishwe na Amerika. Umar yakomeje gukurikiranwaho ibyaha umunani, birimo gushaka gukoresha intwaro yo gutsemba imbaga no gucura umugambi wo gukora igikorwa cy’iterabwoba. 

Amaherezo umucamanza yamukatiye igifungo cya burundu. Ariko ikiruta byose, abagenzi n'abakozi 289 bari muri iyo ndege bashoboye gusubira mu miryango yabo bajya mu biruhuko mu mahoro.

Gusa iyi nkuru icyumvikana ko umuhezanguni yinjiye mu ndege yahishe bombe mu myenda y’imbere, abantu imihanda yose bakutse imitima bituma iyo Noheli, yo mu mwaka wa 2009 nayo iza ku rutonde rwa Noheri zitazibagirana mu mateka y’isi, nubwo nta muntu wabiguyemo.

Ku mwanya wa Kenda wa Noheri zitazibagirana turahasanga urupfu rwagaritse ingogo muri Amerika mu mwaka 1903, urwo bise “Iroquois Theater Fire 1903”

Uyu munsi, abantu benshi bajya mu bitaramo bya Noheli mu gihe cy’ibiruhuko. Niyo mpamvu filime za Hollywood zasohotse mu kwezi ku Kuboza kugira ngo bage mu bitaramo bya Noheli nabo bage kwidagadura.

 Ni nako byari bimeze mu myaka 100 yari ishize, ubwo abantu bagera ku 2000 higanjemo abagore n’abana bari mu birori by’urukurikirane bya Noheri mu gace ka Iroquois i Chicago kugira ngo bishimire impera z’umwaka bumva n’umuziki ugezweho hamwe n’abasitari bo muri hollywood. 

Ubundi inkongi y'umuriro ya Iroquois yabaye kuri tariki ya 30 Ukuboza 1903 mu nzu mberabyombi ya Iroquois i Chicago-Illinois muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ni umuriro wahitanye abantu benshi mu mateka y’Amerika, bikaviramo nibura abarenga 602 urupfu rwihuse.

Aha niho hafashwe n'umuriro 

Ikibabaje ni uko imiryango myinshi yari ifunze kugira ngo abantu batinjira mu nzu y'igitaramo batishyuye. Abatarashoboye guhunga ku buryo bwihuse bahise bahitanwa n'umuriro ndetse n’imyotsi. Ishami rishinzwe kuzimya umuriro bahageze basanga abantu 575 bamaze gushiramo umwuka. Mu gihe abandi bagera kuri 30 bapfuye bazize ibikomere mu minsi yakurikiye.

Isomo aya makuba ya Noheri yasize, ni uko guhera icyo gihe imiryango y'aho ibitaramo bibera itajya ifungwa kandi uburyo bwo gusohoka bukaba buba bworoshye mu gihe haba ikintu gitunguranye cyatuma abantu basohoka.