Zari yakamejeje nyuma yo kubura telefoni yarimo amafoto y’umukunzi we mushya

Dec 26, 2022 - 08:24
Dec 26, 2022 - 08:28
 1
Zari yakamejeje nyuma yo kubura telefoni yarimo amafoto y’umukunzi we mushya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias

Zari wahoze ari umukuzi wa Diamond asoje nabi iminsi mikuru nyuma yo kwibwa telefoni mu birori by’akataraboneka yateguye byamuhuje n’inshuti ze zari zambaye imyenda y’umweru “ Zari White Party” byabereye muri Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022.

 

Uyu munyabirori kazi uzwi ku izina rya Zari The Boss Lady yanditse amateka aho abitabiriye ibi birori bari baguze amatike mbere ya tariki 15 Ukuboza 2022, bayaguze ku bihumbi 75 UGX mu gihe nyuma bayaguze ibihumbi 100UGX.

Ni mu gihe ameza yicaraho abantu batanu yaguraga miliyoni 2UGX mu gihe ameza y’abantu umunani yo yaguraga miliyoni 4UGX.

Guhenda kw’iki gitaramo ntabwo byakibujije kwitabirwa n’imbaga y’abakunzi b’ibirori muri Uganda cyane ko aho cyabereye hari hakubise huzuye.

Abitabiriye ibi birori babashije kubona imbona nkubone umukunzi mushya uri mu munyenga w’urukundo na Zari kuko babaga bafatanye agatoki ku kandi aho babaga bari hose.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Zari yavuze ko ikimubabaje atari ukwibwa telefone ahubwo ari uko yari irimo amashusho n’amafoto afata nk’urwibutso ku bana be n’umukunzi we.

Zari Hassan wabyaranye na Diamond yavuze ko uyifite yakora ibishoboka byose akayimugezaho akamwishyura amafaranga yose ashaka ariko akongera kubona amafoto n’amashusho y’urwibutso ku bana be.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366