Huye: Abaturage bakanguriwe kwizigamira muri 'Ejo Heza'

Hari bamwe mu baturage bavuga ko impamvu batagana gahunda yo kwizigama binyuze muri gahunda ya Ejo heza biterwa n’ikibazo cyo kudasobanukirwa imikorere yayo ndetse n’igihe  izatangirira kubagoboka. Ni mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko abaturage bakwiye kugira umuco wo kwizigama bakagana iyi gahunda kuko ari imwe mu zizabafasha mu minsi iri mbere.

Jun 22, 2021 - 12:07
Jun 22, 2021 - 12:09
 0
Huye: Abaturage bakanguriwe kwizigamira muri 'Ejo Heza'

Yanditswe: Iradukunda Yves

Iyo uganiriye na bamwe mu baturage hirya no hino mu bice by’igihugu bakubwira ko gahunda ya Ejo heza ari nziza kuko kwizigama bigirira akamaro nyirabyo mu gihe runaka. Gusa ahari bamwe na bamwe bo bavuga ko bitewe n’ubushobozi bwabo bucye ndetse no kudasobanukirwa neza imikorere y’iyi gahunda, ukongeraho no kuba batazi igihe inyungu yayo izabagarukira hari abahitamo kutayitabira bagasaba ko babisobanurirwa urwo rujijo bafite rugashira ,aho bagize bati”ejo heza ntayo nzi ariko bayimbwiye nayimenya.kuko ntamuhuza dufite uduhagararira gahunda ya ejo heza ,turayumva ariko ntayo turajyamo.” Ababaturage bakomeza bavugako kuba batayibamo biterwa n’ubushobozi buke bafite aho bagira bati” kujya muri ejo heza bisaba ko umuntu aba yifite kugafaranga ,umuntu aba yagiye ku ndege hakaba nubwo ukabura, ntabwo waba ubonye Maganatanu(500)ngo ubure kuyagura ubugari bw’abana ngo uyajyane muri ejo heza”. Sibyo gusa kandi kuko bakomeza bavuga ko badashobora kuyikemuza tumwe mu tubazo bahura natwo twaburimunsi,nkuko bakomeza babyivugira bati “ nanone umuntu ntagira ikibazo ngo y’amafaranga ayaguze abe yamukemurira ibibazo ahuye nabyo byakokanya.”

 

Umuyobozi w’akarere ka huye Ange Sebutege avuga ko gahunda ya Ejo heza ari nziza kuri buri wese, akanavuga kandi  ko hari uburyo umuturage ashobora gusabamo inguzanyo mu gihe ahuye n’ikibazo cyihutirwa ndetse akanashikariza abaturage kwitabira iyi gahunda kuko ari imwe muzizabafasha mu gihe kiri imbere haba kuri bo ndetse n’imiryango yabo. Yagize ati “ gahunda ya ejo heza ni ugutekereza ko muri ubwo bushobozi buke umuntu agenda abona ,mu gihe buzaba butakibasha kuboneka cyangwa mu gihe umuntu atazaba abasha gukora azabaho gute?.kandi iyi gahunda ntikuraho n’izindi abaturage bahura nazo zo kwizigama nk’ibimina, amatsinda kuko ariyo yabafasha gukemura ibyo bibazo bya hato na hato. ikindi umusanzu yatanze urunguka ,hari nubwo iyo babikeneye amafaranga ashobora kuyasabiraho inguzanyo ,kuyasaba agirango akemure n’ibindi bibazo afite ariko ibyo byose bigakorwa binyuze muri cya cyigega cya Ejo heza. kuzigama ntabwo aricyo wasaguye ahubwo nicyo wigomwe kugirango kizagufashe mugihe kiri imbere.”

 

Kwizigamira binyuze muri Gahunda ya Ejo Heza ni gahunda yashizweho na Leta y’u rwanda  mu mwaka wa 2018 igamije kuzamura igipimo cy’ubwiteganyirize mu gihugu no kuzamura ubukungu bwacyo. Iyi gahunda ikaba ireba buri muturarwanda wese yaba uhembwa umushahara wa Leta, uwikorera ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 16 bakazigamirwa kuri konti bashyiriweho n’ababyeyi cyangwa se abishingizi babo.

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175