Skol yamuritse ubundi bwoko bushya bw'inzoga

Skol brewery Rwanda Ltd yamuritse inzoga nshyashya ya skol pulse

Dec 18, 2021 - 11:18
 0
Skol yamuritse ubundi bwoko bushya bw'inzoga

Kuri uyu wa 17 ukuboza 2021 kibagabaga muri club yitwa Gilt club, skol yahakoreye umuhango wo kumurika ubundi bwoko bushya bwinzoga ya skol bivugwa ko ariyo nzoga izaba iri kurwego rwo hejuru mu rwanda.

Inzoga yitwa " Skol pulse" iri mu icupa ry'icyatsi ifite 33cl ikaba irimo umusemburo wa 5.5% ikazajya iba iri mu ikaziye yamacupa 24 aho igiciro cyayo ari 600 hirya no hino mu Rwanda. Akaba ari umuhango witabiriwe nabasitari benshi cyane.

Ushinzwe kumurika ibikorwa bya skol yagize ati “Ni umunsi mukuru kuri Skol aho twamuritse igicuruzwa gishya kiri ‘super premium’ cyitwa Skol Pulse, ni inzoga twahuje n’umuziki. Ifite icupa rifite umwihariko mu buryo rikoze, uburyo umuntu arifata bimworohera kurigumana mu gihe ari gusabana n’abandi, ari kuryoherwa mu kirori. Ni inzoga unywa ukumva ushize icyaka”.

Inzoga nshya ya skol pulse yamuritswe na skol.

Abari b'urwanda bifatanyije na skol kumurika ubu bwoko bushya bw'inzoga

 

Chekhov Journalist ✅