Ukraine na Libya ni bimwe mu bihugu byoroshye kubibamo! Dore urutonde rw'ibindi byoroshya ubuzima

Igiciro cy' imibereho gikomeje kuzamuka hirya no hino ku Isi ariko hari ibihugu byihariye mu mibereho ku buryo ubuzima bwaho buri hasi. Thefacts.rw yacishije amaso mu rutonde rwatangajwe n'urubuga rwa"World of Statistics" rubategurira ibihugu icumi byoroshye kubibamo ku buryo wahaba ufite amafaranga make cyane.

May 26, 2023 - 08:52
May 26, 2023 - 09:01
 0
Ukraine na Libya ni bimwe mu bihugu byoroshye kubibamo! Dore urutonde rw'ibindi  byoroshya ubuzima
Ukraine ikungahaye mu buhinzi bw'ibinyampeke, (photo; Internet)

Umuntu wese mukuru hirya no hino ku Isi, ari kubona ukuntu ubuzima burimo kurushaho guhenda umunsi ku wundi. Hari ibihugu bikungahaye mu koroshya ubuzima. Thefacts.rw yifashishije urutonde rwakozwe na "World of Statistics" ibategurira ibihugu icumi byoroshye kubibamo.

Igihugu kiza ku mwanya wa mbere ni Pakistan. Iki ni igihugu giherereye mu Burasirazuba bwo Hagati. Aha ubuzima bukaba bworoshye cyane aho kuhaba byorohera umuhisi n'umugenzi byaba kurya no kubona icumbi.

Misiri cyangwa se Egypt iza ku mwanya wa kabiri mu bihugu byoroshye kubibamo. Ahanini biterwa nuko cyegereye inyanja Itukura na Mediterranean.

Ubuhinde buza ku mwanya wa gatatu. Iki gihugu giherutse guca agahigo ku Isi ko aricyo gihugu cya mbere gituwe cyane. Kuhaba ngo buroroshye cyane.

Colombia iza ku mwanya wa kane. Iki gihugu giherereye muri Amerika y'Amajyepfo.

Libya iza ku mwanya wa gatanu. Iki ni kimwe mu bihugu bivugwamo intambara ariko bimwe mu bice byacyo ubuzima ibiciro by'ibicuruzwa biri hasi.

Nepal iki ni kimwe mu bihugu biherereye muri Amerika y'Amajyepfo.

Sri Lanka iki gihugu na cyo byoroshye kukibamo. Imibereho yacyo iri hasi cyane.

Ukraine iza ku mwanya wa munani. Iki gihugu kimaze umwaka urenga kiri mu ntambara gihanganyemo n'Uburusiya. Iki ni kimwe mu bihugu bikungahaye mu buhinzi bw'ibinyampenyeke.

Kyrzygstan iki gihugu kiza ku mwanya wa kenda.

Igihugu gifunga ibihugu icumi bya mbere byoroshye kubibamo ku Isi ni Syria. Iki ni kimwe mu bihugu byoroshye kukibamo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.