Uwakekwagaho kwica Takeoff yahamijwe icyo cyaha

Uyu mugabo, Patrick Xavier washinjwaga kwica umuraperi w'Umunyamerika Takeoff yatawe muri yombi mu Ukuboza 2023 nyuma yo gufatwa na Polisi yaje kurekurwa, none yongeye gutabwa muri yombi, inteko iburanisha imaze kwemeza ko ari we wamwivuganye.

May 26, 2023 - 07:26
May 26, 2023 - 08:09
 0
Uwakekwagaho kwica Takeoff yahamijwe icyo cyaha
Nyakwigendera Takeoff, (photo; Internet)

Ku mugoroba wo ku wa Kane, 25 Gicurasi amakuru yavuye muri Texas, Leta Zunze ubumwe z'Amerika ahamya ko ukurikiranyweho kwivugana Kirsnick Khari Ball wamamaye nka Takeoff mu muziki w'Amerika cyane cyane mu njyana ya hp-hop, Patrick Xavier Clark yongeye gutabwa muri yombi nyuma yo guhamywa icyaha n'inteko iburanisha  cyo kwica Takeoff. 

Uyu mugabo Patrick Clark w'imyaka 33 yatawe muri yombi mu Ukuboza 2022, afatwa afite amafaranga menshi, urupapuro rw' inzira (passport) n'imbunda. Ni nyuma y'iraswa rya Takeoff witabye Imana ku wa 1 Ugushyingo 2022 ari kumwe na Quavo. Yakoresheje  passport agira ngo ahungire muri Mexico, afungwa ataracika. Yarekuwe muri Mutarama 2023 nyuma yo kwishyura urukiko agera kuri miliyoni imwe y' Amadolari  y'Abanyamerika nk'icyiguzi cy'uko yaba arekuwe.

Igitangazamakuru "People Magazine" cyivuga ko ku wa Kane w'icyi cyumweru yongeye gutabwa muri yombi nyuma yuko inteko ishinja itanze ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ari we wivuganye Takeoff, nyuma bikaza kwemezwa ko ari we wamwishe.

Impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko Takeoff yazize ibikomere yatewe n'amasasu. Ngo yavuye mu mbunda y'uwo Patrick.

Takeoff watabarutse afite imyaka 28, urupfu rwe rwashenguye abantu batandukanye barimo abo bakoranaga mu itsinda rya Migos; Quavo na Offset.

Patrick Xavier yari yararekuwe none yongeye gutabwa muri yombi, (photo; Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.