Ni ugusenga unarya! Hateguwe igitaramo cyo kuramya no himbaza Imana gikubiyemo no kurya no kunywa

Mu mujyi wa Kigali hateguwe igitaramo cy'akataraboneka cyo kuramya no guhimbaza Imana, kitezweho guhembura imitima ya benshi biciye mu buryo bw'amasengesho. Abazacyitabira bazanasangira.

Sep 21, 2023 - 19:09
Sep 21, 2023 - 19:18
 0
Ni ugusenga unarya! Hateguwe igitaramo cyo kuramya no himbaza Imana gikubiyemo no kurya no kunywa

Ni ibintu bidasanzwe kujya mu gitaramo ugasanga abantu bose bakitabiriwe bagenewe ibyo kurya no kunywa ukagira ngo ni mu rugo iwabo baje gufatira ayo mafunguro. Ibyo bigiye gukorerwa mu gitaramo cyiswe "Tujyane Mwami  Live Concert" kizaririmbamo abaramyi barimo James na Daniella.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, hahishuriwemo ko icyo gitaramo "Tujyane Mwami Live Concert" kizaba ku  Cyumweru, 24 Nzeri 2023 kizabera kuri hoteli yitwa Dove (Dove Hotel) ngo ni igitaramo kizaririmbamo bamwe mu baramyi bamaze kubaka izina rikomeye biciye mu bihangano byabo.

Abaramyi bazaririmbamo barimo itsinda ry'umugabo n'umugore rizwi nka James&Daniella bamenyekanye mu ndirimbo "Mpa Amavuta" hazaririmbamo kandi Josh Ishimwe uherutse gukora igitaramo karundura cyahembuye imitima y'abatari bake.

Iki gitaramo kizaririmbamo kandi korari imaze kubaka izina mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rizwi nka True Promises Ministry. Ni igitaramo kizasusurutsamo kandi Danny Mutabazi na Musinga Joe.

Kizaba kihariye kuko bazahimbaza Imana banasangira ibyo kurya no kunywa nkuko itorero rya kera ryabikoraga, Imana ikabongera abakizwa.

Ni igitaramo kihagazeho kuko kukinjiramo bizaba byihariye. Icyapa cyamamaza icyo gitarmo kigaragaza ko kwinjira ku munyeshuri ari 15,000Rwf, abandi ni ibihumbi 30,000Rwf. Abakundana cyangwa abashakanye (couples) bazagenda ari babiri bishyure ibihumbi 40,000Rwf.

Ni igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cy'amateka.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.