Harimo no kwanduzwa SIDA! Kazungu yavuze icyamuteye kwica abantu 14
Umwe mu bantu bagarutsweho cyane ni umugabo wari utuye i Kigali ukurikiranweho kwica abantu 14 aho bivugwa ko yabishe urw'agashinyaguro. Urubanza rw'uwo mugabo rwabaye kuri uyu wa 21 Nzeri 2023.
Uyu mugabo Kazungu Denis ukurikiranweho kwivugana abantu 14 yitabye urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro aho yaburanishijwe ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Ni urubanza rwabaye iminota 40 kubera ko atigeze agora urukiko; ibyaha byose akurikiranweho yabyemeye.
Kazungu Denis yamaze guhabura bamwe bitewe n'ibyaha akurikiranweho byo kwica abantu 14, barimo abakobwa 13 n'umuhungu umwe.
Yageze mu rukiko ku isaha ya saa Tatu, yambaye kamambiri z'umutuku, ipantalo y'ikoto n'umupira w'umukara akaba yari yamazeho umusatsi.
Inteko iburanisha yamubajije niba yiburanira, maze na we yegera imeza iburanirwaho asaba ko urubanza rwabera mu muhezo. Ubushinjacyaha bumubera ibamba, bushimangira ko agomba kuburanira mu ruhame. Kazungu yasabaga ko urubanza rwabera mu muhezo kubera ko ibyaha yakoze hatazagira abamenya uko yabikoze.
Dore ibyaha akekwaho: Icyaha cy'ubwicanyi bukozwe ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhishira umurambo w'umuntu kuwucaho cyangwa se kuwushinyagurira, gukoresha ibikangisho, ubujura bukoresheje ikiboko, gusenya cyangwa se konona inyubako ku bushake utari nyirayo, gukoresha inyandiko mpimbano no kugera ku makuru ari muri murandasi.
Ubushinjacyaha bumaze gusoma ibyaha byose Denis akurikiranyweho, perezida uyoboye inteko iburanisha yazanye Kazungu Denis mu rubanza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ku itariki ya 5 Nzeri 2023 basuye icyobo iwe kirimo imirambo y'abantu 12. Kazungu yabahamirije ko abo bantu yabakuraga ahantu hatandukanye. Yabagezaga iwe akabazirika. Yakoreshaga inyundo, imikasi, akababwira amagambo ateye ubwoba, akabambura n'amafaranga. Yabasabaga imibare y'ibanga ya telefone na banki.
Hari abamucitse, bivugwa ko ari nabo baba baratanze ayo makuru. Kazungu yemera atazuyaje ko yishe abo bantu 14 ariko imibiri ya 2 yarabuze kubera gusibanganya ibimenyetso. Ubushinjacyaha buvuga ko yatuye ahantu hatandukanye akabonera kugenda ahindura imyirondoro ye.
Ibyo yamburaga yabigurishaga yiyise Turatsinze Eric. Abatangabughamya bemera ko yabakoreye icyaha cy'imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse uwo mukobwa w'umutangabuhamya yabimushinje.
Yakoresheje amazina mpimbano y'abantu batandukanye barimo Nshimiyimana Joseph na Dushimimana Joseph ufungiye i Mageragere.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gufunga Kazungu Denis iminsi 30 y'agateganyo. Impamvu bamusabira iyo minsi ni ukurinda abatangabuhamya n'abakorewe icyaha. Ngo n'ibyaha akurikiranyweho birengeje ibihano by'imyaka 2 n'uyu ukurikiranyweho ibyo byaha afite imyirondoro ishidikanwaho.
Kazungu Denis yavuze ko ntacyo arenzaho. Umwanzuro w'urubanza uzasomwa ku itariki ya 26 Nzeri 2023 Saa Cyenda.
