Yavuze ibitaravuzwe! Titi Brown yakojeje ibaba muri wino yandikira Peacemaker wamukozeho inkuru

Mu ntangiriro z'iki Cyumweru, 19 Nzeri umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Peacemaker uzwi nka Dj Pundit yanditse inkuru igaruka ku bugambanyi bwakorewe Titi Brown, bumugeza no mu gihome amazemo hafi imyaka ibiri akiburana ifunga n'ifungurwa ry'iminsi 30 y'agateganyo, muri icyo gihe kandi rugenda rusubikwa hato na hato, cyera kabaye ruraburanishwa rukaza gusomwa kuri uyu 22 Nzeri. Ni inkuru yageze kuri nyiri ubwite Titi Brown, maze na we afata urupapuro n'ikaramu aramusubiza.

Sep 22, 2023 - 08:18
Sep 22, 2023 - 08:31
 0
Yavuze ibitaravuzwe! Titi Brown yakojeje ibaba muri wino yandikira Peacemaker wamukozeho inkuru

Inkuru igaruka ku mubyinnyi kabuhariwe Titi Brown wagaragaye mu ndirimbo zirimo "Ikinyafu" ya Bruce Melodie na Kenny Sol ndetse n'indirimbo "Amata" ya Social Mula na PhilPeter, igaragaza ko yakorewe ubugambanyi mu ifungwa rye akurikiranweho gusambanya umwanya uri munsi y'imyaka y'ubukure akamutera inda (iyo nda yakuwemo). Ivuga ko afungishijwe n'abantu babiri bakomeye bashaka kumuheza mu buroko arengana. Ni inkuru yakoze ku mutima wa Titi Brown.

Nkuko bigaragaragara muri iyo nkuru, Dj Pundit yakoze ubucumbuzi bwimbitse ku cyafungishije Titi Brown n'impamvu atarimo kuburana ngo ahanagurwego cyangwa se ahamwe n'icyaha ashinjwa cyo gusambanya umwana w'umukobwa uri munsi y'ubukure, kandi hashize iminsi Ikigo gishinzwe gusesengura ibimenyetso bya gihanga n'Ubumenyi (RFI) gitangaje ko nta gihamya ko Titi yasambanyije uwo mukobwa kuko uturemangingo ndangasano (DNA) basanze tudahura. Asanga hari abagabo babiri bakomeye bashaka kumuheza mu munyururu.

Abo bagabo babiri barimo umushinjacyaha n'undi mupolisi w'amapeti, ngo buri gihe urubanza rwe rwabaye baba bahari biga  uko bamugumiza mu buroko. Ibyo byatumye afungwa igihe kirekire dore ko hari abantu bamusanze mu buroko bakamusigamo barimo Prince KID, Ab Godwin na Ndimbati.

Nyuma yo kubona iyo nkuru, Titi Brown yafashe umwanya ashimira uwo munyamakuru wa Inyarwanda.com witwa Mbarubukeye Etiénne Peacemaker uzwi nka Dj Pundit. Yamushimiye biciye mu ibaruwa yandikiye mu buroko ashaka uburyo iza kumugeraho amahoro.

Muri iyo baruwa, yatangiye  amusuhuza. Yagize ati;" Uraho muvandi,  nizere ko umeze neza, nange ndaho uretse uburoko. Impamvu nkwandikiye ni ukugira ngo ngushimire ibyo wankoreye."

"Nabonye inkuru yawe, mushiki wange ambwira ko mwavuganye, mpita mfata umwanzuro wo kugushimira. Muvandi, watumye nongera kwigirira icyizere ko nubwo ndi hano (mu buroko) hakiri abantu bandi inyuma. Icyizere ni cyo gituma umuntu abasha kuguma hano."

Kubera iyo nkuru yamwanditseho igaragaza ko umuntu ashobora kurengana bitewe n'abamwishyizemo, Titi Brown yahishuye ko arimo ideni nyiri kuyandika kuko ngo yuzuyemo ukuri kutavuzwe.

Ati;"Muvandi nkurimo ideni ry'ubuzima, gusa Imana ikumpera umugisha n'uburame."

Iyo nkuru yasakaye cyane ku muga nkoranyambaga, abatari bake bayibazaho cyane bitewe n'abagabo bavugwamo ndetse n'indi nkuru yakomojeho y' abasore 6 bafunzwe mu mwaka wa 2021 bakekwaho gusambanya umwana w'umukobwa wari wasinze, mama w'uwo mukobwa yagize uruhare mu ifungwa ryabo, ngo babanze bumve! 

Nyuma hakozwe isesengura ku bimenyetso bya gihanga bareba niba koko yarasambanyijwe, basanga umukobwa ni isugi. Nya mugore ngo yaguye mu kantu ariko abo basore bari bamaze kubunera, bigaragara ko bafunzwe barengana, barekuwe ku wa Gatanu, 15 Nzeri 2023.

Byagaragaye ko inkuru ya Titi Brown yageze no mu buyobozi kuko Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y' u Rwanda, Alain Mukuralinda yaciye ku rubuga rwa Twitter (X) avuga ko urubanza rwa Titi Brown ruza gusomwa kuri uyu wa  Gatanu, 22 Nzeri 2023.

Mushiki wa Titi Brown yabwiye Pundit ko yafashwe ku wa 10 Ugushyingo (11) 2021 habura iminsi mike ngo abyine mu gitaramo cy'Umunya- Nigeria, Omar Lay cyabaye ku wa 13 Ugushyingo 2021. Kuva ubwo rugenda rusubikwa igihe kirekire, cyera kabaye rwaraburanishijwe rurasomwa kuri uyu wa Gatanu.

Dj Pundit yandikiwe ibaruwa na Titi Brown (photo; Internet)

Ni ibaruwa Titi Brown yandikiye mu buroko.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.