Abana bakomeje guhuza Kanye West na Kim Kardashian

Nyuma yo gutangariza Isi ko Kanye West na Kim Kardashian batandukanye batakibana nk'umugabo n'umugore, abana babyaranye bakomeje kubagarura mu rukundo.

May 8, 2023 - 10:49
May 8, 2023 - 10:57
 0
Abana bakomeje guhuza Kanye West na Kim Kardashian
Kanye West na Kim Kardashian bongeye kugaragara banezerewe ku mukino w'umuhungu wabo, Saint, bagamije guhuza inshingano zo kurera abana babo bane babyaranye, (photo; TMZ)

Ku Cyumweru, 7 Gicurasi uyu mwaka Kanye West n'uwahoze ari umugore we Kim Kardashian bagaragaye bagiye gushyigikira umuhungu wabo, Saint wari wagiye mu mikino ya ruhago i Tarzana. Uburyo barebanaga akana ko mu jisho n'ibyo byatumye cyane bagarukwaho.

Kanye West usigaye wiyita Ye yabonywe ari ku kibuga umuhungu we Saint yarimo gukiniraho ndetse ari hafi y'uwahoze ari umugore we Kim Kardashian. Uwahaye amakuru "TMZ" yahishuye ko Kim yari yicaye ku ntebe naho Kanye West amuhagaze iruhande bose bari kwitegereza uko umuhungu wabo akina.

Ngo banacishagamo bakaganira. Iyo umuhungu wabo, Saint yitwaraga neza bahitaga biterera hejuru icyarimwe bakishimana.

 Uwavuzweho gukora ubukwe na Kanye, Bianca Censori we ntiyagaragaye aho kuri icyo kibuga kandi mu minsi yatambutse bakunda kuba bari kumwe.

Igihe uwazengurukanaga ibyo kurya mu kagare kabugenewe yarageze aho uyu muraperi Kanye West washyize hanze alubumu yise "Donda" yarari, yaretse abo bari kumwe bararya ubundi ahita abishyurira.

Kim na Kanye bakomeje guhuza inshingano zo kurera abana babo bane babyaranye; North, Chicago, Saint na Psalm, (photos; TMZ)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.