Rwanda-Uganda: King James yongeye kwigaragaza, dore udushya twaranze igitaramo cyo gufungura umupaka

Igitaramo cyari gitegerejwe n'abantu b'ingeri zose, cyaraye kibaye. Nkuko cyateguwe na Gen. Muhoozi na cyo cyari cyihagazeho.

Apr 20, 2023 - 05:02
Apr 20, 2023 - 05:28
 0
Rwanda-Uganda: King James yongeye kwigaragaza, dore udushya twaranze igitaramo cyo gufungura umupaka
King James yerekanye ubushongore n'ubukaka , Bwiza na we yasigaye mu mitima y' imbaga ngari , Masamba aha icumu n' ingabo Gen. Muhoozi, (photo: Inyarwanda&Instagram)

Ku mugoroba wo ku wa 19 Mata 2023 nibwo habaga igitaramo cy'akataraboneka cyabereye mu burengerazuba bwa Uganda hafi y'umupaka w' u Rwanda na Uganda ahazwi nko ku mupaka wa Gatuna mu gace ka Kabale. Ni igitaramo cyateguwe n' umuhungu wa Perezida Museveni, Gen. Muhoozi akaba ari n'umujyanama we mu by' Umutekano. Hagamijwe kwizihiza isabukuru ye y' amavuko no kwishimira ifungurwa rw' umupaka w' u Rwanda na Uganda. Cyaririmbyemo abahanzi Nyarwanda n' ab' i Bugande ari nako berekana udushya tunyuranye.

Icyo gitaramo cyiswe "Rukundo Egumeho" cyari kimaze iminsi cyamamazwa cyane. Kubera intego zacyo n' abahanzi batumiwemo gususurutsa imbaga, cyitabiriwe n' abantu benshi cyane.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yari mu banyacyubahiro bitabiriye icyo gitaramo dore ko ari na we wagiteguye. Mbere yuko kiba yateye igiti ndetse hashyirwa n' ibindi bimenyetso bigaragaza ayo mateka yanditswe.

Igitaramo cyatangiye haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, hatambutswa ijambo n' abahanzi bahabwa umwanya barigaragaza.

Abahanzi bageze ku rubyiniro bakarutigisa harimo Umugande Jose Chameleon, yaririmbye indirimbo ze zakunzwe, arushaho kuryohereza imbaga ngari yari yacyitabiriye.

Mbere y' igitaramo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza umuhanzi Nyarwanda King James yabukereye ahabereye icyo gitaramo.

Uyu muhanzi wafashe imitima y' abafana bugwate, yatunguranye ku rubyiniro yikwije imirongo igize indirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka 10 ishize kugeza ku munsi wa none.

Bwiza  ni we wahagarariye abahanzikazi muri icyo gitaramo, aho yageze ku rubyiniro yitwaje ababyinnyi be bashyuhije abacyitabiriye biciye mu ndirimbo ze zirimo Ready, Exchange, Painkiller n' izindi.

Umuhanzi Masamba Intore yagaragaje ko afite ibendera ry' umuziki nyarwanda. Yageze ku rubyiniro asusurutsa imbaga.

Asoje igitaramo yagiye gushimira uwagiteguye ari we Gen. Muhoozi amuha icumi n' ingabo. Ni ibintu byagaragaye ko byamunejeje cyane.

Umurishyo wa nyuma w'igitaramo wavugijwe  abantu baturutse imihanda yose badashaka gutaha, bose bishimira ubwo busabane  bwateguwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba. 

Byari ubusabane, (photo: Inyarwanda n'urubyga rwa Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.