Bijoux yakoze ubukwe bw'igitangaza.

Nyuma y'uko yambwitswe impeta ku nshuro yakabiri, bijoux yakoze ubukwe.

Jan 8, 2022 - 13:46
 0
Bijoux yakoze ubukwe bw'igitangaza.

Munezero Aline uzwi nka Bijoux wamenyekanye cyane mu gukina filime nyarwanda, atangiye umwaka atakiri umukobwa kuko yakoze ubukwe n’umukunzi we Lionel Sentore.

Gusaba no gukwa byabereye ahitwa Golden garden ku i rebero kuri uyu wa gatandatu taliki ya 08 mutarama 2022 nyuma biteganyijwe ko baza gusezeranira imbere y'Imana mu rusengero rwa Ear Remera.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ayimwambika kandi ari ku munsi w'amavuko wa Bijoux.

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, yambitswe impeta y'urukundo na Banjamin ariko nyuma aza gutangaza ko yatandukanye n'uyu musore kuko hari ibyo batahuzaga.

Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo, akoze ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Bijoux ubu ntakiri umukobwa ahubwo yabaye umugore wa Lionel Sentore

Chekhov Journalist ✅