Ramos yisanze mu muziki wa Tanzania

Umukinnyi rurangiranwa Sergio Ramos ukinira ikipe ya PSG yagaragaye ku rubuga rwa Instagram yaryohewe n'indirimbo y'umwe mu bahanzi bo muri Tanzania bakirandaswa.

Apr 18, 2023 - 17:11
Apr 18, 2023 - 17:20
 0
Ramos yisanze mu muziki wa Tanzania

Abakoresha urubuga rwa Instagram cyane cyane abakurikira umukinnyi w'umupira w' amaguru w' Umunya- Espanye, Sergio Ramos ukinira ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) babonye uburyo yaryohewe n' indirimbo yitwa " Mapopo" y' Umunya- Tanzania ukirandaswa ngo agere ku rwego mpuzamahanga. Uwo muhanzi ni Mavokali.

Ni abantu mbarwa bazi neza ibihangano by' uyu muhanzi Mavokali. Itara rye ryatse ubwo yashyiraga hanze iyo indirimbo yise " Mapopo." Ni indirimbo yafashe imitima y' abatari bake cyane cyane abakoresha urubuga rwa TikTok. Bimaze kugaragara ko yafashe na Ramos.

Uyu mukinnyi w' Umunya-Espanye, Sergio Ramos Garcia ufite imyaka 37 ukinira ikipe ya PSG yo mu Bufaransa yagezemo avuye mu ikipe ya Real Madrid yo muri Espanye,  yafashwe amashusho ari kuryoherwe n' iyo ndirimbo "Mapopo" y' Umunya- Tanzania, Mavokali, maze ayashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24.

Sergio Ramos ukurikirwa n' abarenga miliyoni 57 kuri urwo rubuga yatumye benshi batarayimenya kuyishakisha ku rubuga rushakirwaho ubwoko bw' indirimbo rwa Shazam.

Si uyu Sergio Ramos ugaragaje ko anezezwa na yo, "Mapopo" ikunzwe n' ingeri zose zikoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Umukinnyikazi wa filimi ukomoka mu Buhinde, Shilpa Shetty Kundra na we aherutse gusangiza abamukurikira kuri Instagram ko yaryohewe na yo.

Sergio Ramos yagaragaye yaryohewe na "Mapopo" (photo;Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.