Umuhanzi Fireman yagobotswe n’abagiraneza nyuma yo kugaragaza ubuzima bubi yarimo ndetse yigeze kubura ayo yishyura inzu
Umuhanzi Fireman wamaze umwaka wose agororerwa Iwawa kubera kwishora mu biyobyabwenge,yarekuwe mu mpera z’umwaka ushize atangira umushinga wo kwiyubaka cyane ko nta muryango agira.
Fireman wagiye agaragaza ko yasubiye ku murongo ndetse agatera ivi ashaka kurushinga,yahise yongera gukurikiranwa n’inkiko kubera icyaha yashinjwe cyo gukubitira umuntu Iwawa. Byatangiriye mu kiganiro The Fact Show cyakorwaga na Peacemaker na Pazo Parole kuri Fine fm 93.1 aho batambukije inkuru ikorera ubuvugizi Fireman ndetse benshi bumva ari ibintu bidasanzwe. Mu kiganiro na Fireman we ubwe yemereaga ko no kurya ari ikibazo ku buryo abafana bakwiriye kumugoboka. Abafite YouTube bumvise ayo makuru bashaka kujya guhinyuza noneho Nyarwaya Yago ukorera Yago Tv Show mu byumweru bishize yaramusuye baraganira. Fireman yavuze ko abayeho mu buzima butari bwiza bitewe nuko Covid-19 yahagaritse ibitaramo kandi ariho yakuraga amaramuko ndetse no kuba akurikiranwe n’inkiko.
Uyu Muhanzi wakunzwe cyane kubera imyandikire ye yo ku rwego rwo hejuru mu njyana ya Rap yavuze ko abona Imana yaramwibagiwe kubera ibibazo biri kumubaho,asaba abantu kumugoboka.
Kimwe mu bibazo Fireman yagaragaje ko afite kandi kitamworoheye ni uko akomeje gukurikiranwa ku byaha akekwaho kuba yarakoreye mu Kigo Ngororamuco Cya Iwawa, birimo gukubita no gukomeretsa bagenzi be bari kumwe gusa we arabihakana.
Ku itariki ya 04 Gicurasi 2021,Umunyamakuru Nyarwaya Yago wa (Yago TV) Show yasuye umuhanzi Uwimana Francis "Fireman",amushyikiriza inkunga ya miliyoni 1.5 FRW yahawe n’abafana be ndetse n’abagiraneza bamutekerejeho bagakusanya amafaranga.Uyu munyamakuru yavuze ko aba bagiraneza kandi bamwishyuriye inzuabamo amezi 6 yose.
Fireman akibona iyi nkunga,yavuze ko yari amaze imyaka 5 atabona amafaranga angana gutya gusa yishimiye umutima yeretswe n’aba bantu.
N’amarangamutima menshi,Fireman yavuze ko yongeye kubona icyizere nyuma yo guhabwa iyi nkunga igiye kumufasha guhangana n’urubanza rwe ruraza kuba kuri uyu wa Gatatu.
Nyuma y’ameze abiri avuye IWAWA,Fireman yahise atabwa muri yombi abazwa ku byaha yakekwaho byo gukubita no gukomeretsa, afungirwa muri Gereza ya Gisirikare, aza kurekurwa by’agateganyo muri Mutarama ariko icyorezo cya COVID-19 gihita cyaduka ibitaramo yari yitezeho amakiriro birafungwa kugeza n’ubu.
Fireman ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda rwagize.Yamenyekanye cyane mu itsinda rya Tough Gang ndetse yanakoze indirimbo zakunzwe nka Africa,Mama Rwanda,Bana bato,Nyamijosi,n’izindi.
Niba uzi umuntu ukeneye ubuvugizi wakwandikira 0786126175 tukabakorera ubuvugizi biciye mu nkuru zanditse no mu biganiro bya Radio birimo The Mash Up gica kuri City Radio. Cyangwa se The Fact Show kuri YouTube.