USA: Cheslie Kryst wabaye Miss USA 2019, yiyambuye ubuzima, menya uwo yari we

Miss USA 2019, Cheslie yitabye Imana yiyahuriye mu nyubako ya Manhattan. Yarafite impamyabumenyi eshatu, yakuye muri Kaminuza ebyiri.

Jan 31, 2022 - 07:27
Jan 31, 2022 - 07:26
 0
USA: Cheslie Kryst wabaye Miss USA 2019, yiyambuye ubuzima, menya uwo yari we
CNN photo

Kuri uyu wa Mbere, 31 Mutarama 2022, hakwirakwiye inkuru yashenguye abatari bake hirya no hino ku Isi. Iyi nkuru ni uy' urupfu rw' uwatorewe kuba Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu mwaka wa 2019, Cheslie Kryst. Yitabye Imana yiyahuriye mu nyubako ya Manhattan. Yari umukobwa w' imyaka 30.

Igipolisi cyo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA), cyemeje iyi nkuru ko uwatorewe kuba Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu mwaka wa 2019, Cheslie Kryst; yiyambuye ubuzima abinyujije mu gusimbuka inyuko ya Manhattan.

Mbere yuko yiyambura ubuzima, yabanje gusangiza ifoto abatari bake bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram. Maze agira ati;" Uyu munsi ugufashe kuruhukira mu mahoro."

Ni urupfu rwashenguye abatari bake. Imwe muri televiziyo yakoranaga na yo mu biganiro by' imyidagaduro bitandukanye, yitwa Extra Tv, yatangaje ko babuze inkingi ya mwamba mu kigo cyayo. Bagize bati;" Yari umukobwa ugira inama z' ingirakamaro abandi. Yagiraga uruhare mu kurwanya akarengane. Ibikorwa bye bizahoraho."

Hari abaciye ku rukuta rwe rwa Instagram, batangaje ko ubupfura bwe ari ntagereranwa, abasigiye igikomere ku mutima. Abandi basaba igipolisi gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwe.

Mu byo yakoraga harimo no kuburanira abantu. Nk' umuntu wari ubifitemo ubumenyi bwihariye, dore ko yize ibijyanye n' amategeko, yaburaniye abatari bake, babona ubutabera.

Igitangazamakuru mpuzamahanga' CNN' cyatangaje ko hari abagororwa yaburaniye, igihano bari bahawe kiza kugabanywa.

Uyu Nyampinga wa USA 2019, yitabye Imana afite imyaka 30, yabonye impamyabumenyi eshatu azikuye muri Kaminuza ebyiri: Wake Forest University na University of South of California.

Yagiraga ibiganiro kuri Extra Tv, byanyuraga abatari bake, (Cheslie Kryst Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.