Abahanzi 10 bakuzwe cyane uyu mwaka.
Abahanzi 10 bakunzwe nk'uko ikinyamakuru songkick.com cyabitangaje.
Hari abahanzi bakunzwe cyane kurusha abandi uyu mwaka, atari uko bakoze indirimbo nyinshi cyangwa se ibitaramo byinshi, ahubwo ari uko yatowe n'abantu benshi.
Urutonde rw'ikinyamakuru songkick.com rugaragaza ko abahanzi bakunzwe cyane ku isi yose uyu mwaka ari;
10. U2
Ni umuhanzi watowe n'abantu 3,405,333 ariko uyu mwaka nta gitaramo yakoze n'icyo yateganyaga cyarasubitswe kubera coronavirus.
9. Adele
Uyu muhanzikazi yatowe na 3,460,840 by'abafana be akaba yarakoze ibitaramo 26 uyu mwaka.
8. Kanye west (Ye)
Uyu ni we mu rapper ufte amafaranga menshi kubera afite $6.6 billion. Yatowe n'abafana be 3,605,753 akaba ari nt gitaramo yakoze uyu mwaka.
7. Bruno Mars
Uyu munyamerika ukunzwe cyane yatowe n'abantu 3,608,919 uyu mwaka kandi yakoze ibitaramo 2 gusa.
6. Ed Sheeran
Iyo abakunzi be bamwumvishe bahita bumva "perfect", uyu akaba yaratowe n'abafana 3,632,551. Ed Sheeran yakoze ibitaramo 54 uyu mwaka.
5. Maroon 5
Iri ni itsinda ryamamaye cyane ku indirimbo yabo Girls like you, batowe n'abafana 3,814,207 bakaba barakoze ibitaramo 13.
4. Eminem
Umwe rukumbi mu bazungu bafite agatubhtse mu ba rapper kuko ari ku mwanya wa 5 uyu mwaka akaba ari no ku wa 4 mu bakunzwe. Yayowe n'abafana 4,237,516, ntagitaramo yakoze.
3. Coldplay
Uyu ni umuhanzi uririmba injyana ya Pop akaba yarakoze ibitaramo 55 bituma abantu bamukunda cyane kubera yabanye na bo igihe kirekire akaba ari na we wakoze ibitaramo byinshi uyu mwaka. Yatowe n'abafana 4,286,234.
2. Drake
Umuhanzi w'umunyamerika uririmba hip hop ukunzwe cyane uri ku mwanya wa 2 yatowe n'abantu 4,330,284 uyu mwaka nta gitaramo yakoze.
1. Rihanna
Uyu ni umuhanzikazi wigaruriye imitima y'abafana benshi mu bihe byatambutse akaba ari nayo mpamvu akomeza kugenda atorwa cyane nk'ukunzwe niyo yaba ari ntakintu kirenze yakoze. Uyu muhanzikazi yatowe n'abafana 4,363,448, uyu mwaka kandi nta gitaramo yakoze.
