Miss Rwanda 2022: Uburanga bwa Muheto uhagarariye intara y'uburengerazuba bwavugishije benshi

Muheto Nshuti Divine uri mubahagarariye Miss Rwanda 2022 mu ntara y'uburengerazuba yavugishije benshi kumbuga nkoranyambaga harimo na Miss Mutesi Jolly kubera uburanga bwe.

Jan 30, 2022 - 21:27
Jan 31, 2022 - 21:49
 0
Miss Rwanda 2022:  Uburanga bwa Muheto uhagarariye intara y'uburengerazuba bwavugishije benshi
Muheto Nshuti Divine

Muheto nawe ari mubakobwa icyenda batorewe guhagararira intara y'uburengerazuba, ibi byabereye mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 30 Mutarama 2022. Muheto ufite imyaka 18 yamavuko ubwo yageraga imbere yakanama nkemurampaka kagizwe nabarimo Miss Mutesi jolly, arabasuhuza nabo baramwikiriza. Miss Jolly akimubona yahise amubwira ko afite ubwiza ati " Muheto uri mwiza pe". yakomeje amubaza niba yarabizi asubizako atari abizi.

Muheto Divine, yabwiye akanama nkemurampaka ko afite umushinga witwa " igiceri program"  muri gahunda yo kwizigama kandi ko azibanda ku gitsinagore ndetse n'urubyiruko. yakomeje asobanura ko azakora ubukangurambaga ahereye mumashuri, abana bakiri bato bagatangira gutozwa uwo muco wo kwizigama hakiri kare. 

Nyuma yo gusobanura umushinga we, abagize akanama nkemurampaka bamubwiyeko agomba kwiga neza ku mushinga we ndetse akirinda kugira ubwoba mugihe asobanura umushinga we. uburanga n'umushinga we biri mubyatumye bamwemerera gukomeza mu bakobwa icyenda bazahagararira iyi ntara.

 Kumbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kugaragaraza ubwiza bwuyu mukobwa nyuma yuko amafoto ye asakaye hose ndetse benshi bakomeje kumwifuriza kuzegukana iri kamba ku rwego rw'igihugu.

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.