Shaddyboo yiyambaje abakoresha Twitter mu gukusanya inkunga yo kurihira UWIDUHAYE Jean Baptiste umaze imyaka itatu yarabuze ayo kwishyura
Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yiyambaje abakoresha Twitter mu gukusanya inkunga yo kurihira UWIDUHAYE Jean Baptiste umaze imyaka itatu yarabuze ayo kwishyura muri NYANZA TVET SCHOOL (FORMER ETO GITARAMA). Ni amafaranga y’ishuri asaga 390,500 akaba ayishyuye yahabwa impamyabushobozi (diploma)
Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yiyambaje abakoresha Twitter mu gukusanya inkunga yo kurihira UWIDUHAYE Jean Baptiste umaze imyaka itatu yarabuze ayo kwishyura muri NYANZA TVET SCHOOL (FORMER ETO GITARAMA). Ni amafaranga y’ishuri asaga 390,000 akaba ayishyuye yahabwa impamyabushobozi (diploma).
Umusore witwa UWIDUHAYE Jean Baptiste yitabaje Twitter asaba ubufasha bwo kwishyura amafaranga y’ishuri angana na 390,000Frws akaba yabasha guhabwa impamyabushobozi yo mu mashuri y’isumbuye amaze imyaka itatu barayimwimye. Shaddyboo ati:’’ Muze hano munyereke urukundo tumufashe . Kandi ba banyamakuru bakunze kunyandikaho ,ubu ntabwo bakora inkuru bavuga ko hari umwana nshaka ko dufasha kwishyura ideni ry'ishuli . Uyu UWIDUHAYE Jean Baptiste yanditseko ashobora kubona amafaranga y’igihembwe kimwe andi abagiraneza bakamufasha ibihumbi 390,500Rwf. Ati:’Igiceri kimwe cy’ijana cyatanga umusaruro’’.