Abarenga 18000 banditse basabako Diamond akurwa mu irushanwa rya BET awards
Abantu barenga 18.000 muri Tanzania bashyize umukono ku nyandiko (petition) isaba ko Diamond Platnumz akurwa ku rutonde rw’irushanwa rya Amerika, bamushinja ko “yakingiraga ikibaba” uwahoze ari umukuru w’igihugu.
Diamond, umwe mu baririmbyi bakomeye muri Afrika, ari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bihabwa abanyempano bakomeye kw’isi byiswe Best International Act, bitangwa na BET tv (Black Entertainment Television).
Ariko abateguye uru rwandiko bagereranya uyu murirmbyi mu buryo butandukanye n’abaherutse kwegukana irushanwa rya BET bo muri Nigeria Davido na Burna Boy, abaririmbyi bazwi cyane muri icyo gihugu. Ku bw’aba bateguye uru rwandiko, aba baririmbyi babiri “bakoresha ingufu zabo bafite n’ubuhanga bwabo mu kwigarurira imitima y’abafana”.
Ikinyamakuru NairobiNews cyo muri Kenya, cyanditse ko Diamond Platnumz yari ashyigikiye cyane uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli, kandi ko imwe mu ndirimbo ze yakoreshejwe n’ishyaka CCM uri ku butegetsi mu bikorwa byo kwiyamamaza umwaka ushize.
Mu magambo make bati: “Diamond Platnumz ni umuririmbyi ukomeye wa Tanzania arazwi cyane kw’isi yakoresheje ukumenyekana kwe n’ubuhanga bwe mu kuvugira no gukingira ikibaba itoteza ribi cyane ry’uwahoze ari umukuru w’igihugu wayobozaga inkoni y’igitugu John Magufuli n’ubutegetsi bwe”. “Diamond kandi ni incuti magara kandi akorana ubucuruzi butandukanye na Paul Makonda wahoze ari umukuru w’umujyi wa Dar-es-Salaam ushinjwa gutoteza ku mugaragaro kandi akanahiga bukware abaryamana bahuje ibitsina (LGBTI)”.
Magufuli, yapfuye mu kwa gatatu hashize iminsi micye atorewe kuyobora Tanzania manda ya kabiri, yashinjwaga ko yimaga uburenganzira bwo gutangaza ibitekerezo no gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Abanya-Tanzania 18000 bandikiye BET bayisaba gukuramo Diamond Platnumz mu bahataniye icyiciro cya Best International Act. Baramuhora gucudika na nyakwigendera perezida Magufuli banenga gutoteza abataravugaga rumwe na we. Diamond kandi ni incuti magara ndetse akorana ubucuruzi butandukanye na Paul Makonda wahoze ari umukuru w’umujyi wa Dar-es-Salaam ushinjwa gutoteza ku mugaragaro kandi akanahiga bukware abaryamana bahuje ibitsina (LGBTI)”. Diamond ahanganye na Wizkid na Burna Boy basanzwe baregukanye BET mu myaka yatambutse. Abandi bahataniye muri icyo cyiciro barimo Aya Nakamura (France), Emicida (Brazil), Headie One (Uk), Young T& Bugsey (UK) na Youssoupha (France). Mu minsi ishize Harmonize yasabye BET (Black Entertainment Television) gutekereza kure mu gihe iri guhitamo abahatanira ibihembo kuko abona Sir Nature na H.Baba bari babikwiriye aho guhitamo Diamond.