Umubyinnyikazi Divine wagaragaye muri Selebura ya Melodie yaduhishuriye amafaranga make yakoreye

Uyu mukobwa Uwayezu Divine uri gusarura agatubutse mu mwuga wo kubyina, yavuze amafaranga yita make yakoreye kuva yatangira umwuga wo kubyina.

May 22, 2023 - 15:45
May 25, 2023 - 08:53
 0
Umubyinnyikazi Divine wagaragaye muri Selebura ya Melodie yaduhishuriye amafaranga make yakoreye
Umubyinnyikazi Uwayezu Divine ageze ahashimishije mu mwuga wo kubyina, (photo; Internet)

Umwuga w'ububyinnyi haba mu bitaramo no mu ndirimbo, ukomeje gutunga abatari bake bawihebeye. Umukobwa witwa Uwayezu Divine wagaragaye abyina mu mashusho atandukanye arimo Selebura ya Bruce Melodie, Nibido ya Christopher na Jolie ya Kenny Sol, yaduhishuriye ko yakuze akunda uwo murimo ubu akaba awusaruramo agatubutse.

Uyu mukobwa Divine ukiri muto bigaragara ko afite ejo hazaza heza mu mwuga w'ububyinnyi dore ko abyina umuziki runaka zigata inyana, bigatuma bamwitabaza mu ikorwa ry'amashusho y'indirimbo ngo azagaragaremo aceza uwo muziki, bityo byongere uburyohe bw'iyo ndirimbo. Yavuze amafaranga make yakoreye mu mashusho y'indirimbo ngo ndetse n'iyo ayibutse aramusetsa cyane.

Yagize ati;"Natangiye umurimo wo kubyina bya kinyamwuga mu mwaka wa 2017, amafaranga ya mbere make nafashe ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000Rwf). Iyo mbyibutse ndaseka ariko icyo gihe yari menshi da!"

Yakomeje atubwira indirimbo nyinshi yagaragayemo kandi zose zabaye ubukombe. Ati;" Amashusho y'indirimbo maze kugaragaramo ni nyinshi zirimo Radio ya Alyn Sano, Selebura ya Bruce Melodie, Jolie ya Kenny Sol, Agafoto, Nibido ya Christopher, Imashini ya Mico The Best, Umuana, Brianna, Ubuki, Ready ya Bwiza na Totally Crazy ya Harmonize na Bruce Melodie."

Umubyinnyikazi Uwayezu Divine asigaye yitabazwa n'ibihangange mu muziki ngo abagire mu mashusho y'indirimbo. Ahamya ko ari ikirombe kuri we kuko akuramo icyo ashaka cyose. Yakebuye abandi bana b'abakobwa bakunda umwuga wo kubyina, abagira inama yo kwitinyukaga bakabijyamo babikunze ngo byazabageza kure nkuko na we bimutunze. Ibyiza biri imbere!

Uwayezu ni umubyinnyikazi w'umuhanga, (photo; Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.