Justin Bieber azasohora Album yise ‘’Justice’’ izaba ari iya gatandatu

Justin Bieber ufite imyaka 26 y’amavuko yasobanuye ko azasohora alubm nshya akayita ‘’Justice’’ aho yanagarutse ku gisobanuro cy’iryo zina yayihaye.

Feb 27, 2021 - 11:09
Mar 6, 2021 - 20:18
 1
Justin Bieber azasohora Album yise ‘’Justice’’ izaba ari iya gatandatu
Justin Bieber agiye gusohora album ya gatandatu

Itariki izasohokeraho ni 19 Werurwe 2021. Izaba ari iya gatandatu. Kuri Instagram ye yanditse ati:’’mu bihe turimo biragoye isi yarangiritse turasabwa gukiza tukanavura bagenzi bacu ndetse tikomora imitima ikomeretse abantu bakabona ubutabera’’. Justin Bieber avuga ko ajya gukora iyo album yari agamije gukora umuziki utanga ihumure ku bantu ndetse akaba yakora indirimbo zisanisha n’imibereho y’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi ntibakomeze kubaho mu bwigunge. Yakomeje ati:’’Kubaho nabi, akarengane n’uburibwe biri mu bitera abantu kwiheba’’.

https://www.instagram.com/p/CLw1Raunz-z/?utm_source=ig_embed

Justin Bieber avuga ko umuziki ari inzira nziza yo kwibutsa abantu ko batari bonyine. Umuziki ni intwaro ikotreshwa mu gusangira ibihe bitoroshye abantu turimo. Uyu mugabo yizeye neza ko umuziki Atari wo uzakemura akarengane kariho ariko rero asaba abantu bose gukoresha impano bahawe mu gukemura ibibazo byugarije iyi si yacu dutuye. Ndetse buri wese akoze ibyo ahamagarirwa gukora twaba bamwe. Ati:’’Íyi album ni agatonyanga mu nyanja ariko uruhare rwanjye ni urwo nubwo nzakomeza ibiganiro bigamije kwimakaza ubutabera mu rugendo rwo komora no gukiza abashavujwe n’ubuzima bubi babayemo’’. Album Justice izaba ikubiyeho indirimbo aherutse gusohora zirimo ‘’Holy’’ yakoranye na Chance The Rapper, ‘’Lonely’’ yakoranye na Benny Blanco, n’indirimbo ye yitwa ‘’Anyone’’.  Iyi Album ya gatandatu ije nyuma yo kumara igihe asohoye iya gatanu yise ‘’Changes’’ bivuze impinduka. Biteganyijwe ko Justin Bieber azaririmba mu birori bytwa Nickelodeon Kids’ Choice Awards’’ bizaba ku ya 13 Werurwe mu 2021.

Nickelodeon Kids' Choice Awards ni ibirori ngarukamwaka by’abana bibera muri Amerika aho bahemba ibitangazamakuru bikunzwe, abahanzi batowe ku rwego rw’isi ndetse na filimi nziza n’abakinnyi bez aba filimi. Ibyo bihembo bimaze imyaka 32 biba kuko byatangiye mu 1988 ku itariki 8 Mata. Biba buri wa gatandatu wa mbere w’ukwa gatatu cyangwa ukwa kane.

 

 

 

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175