Alisson Becker umuzamu wa Liverpool umubyeyi we yitabye Imana arohamye

Nkuko ibizami byo kwamuganga bibyemeza, Jose Agostinho Becker w’imyaka 57 ubyara Alisson Becker umuzamu wambere wa Liverpool yitabye Imana kuwa 25 Gashyantare 2021 nyuma yo kurohama mukiyaga giherereye mumagepfo ya Brazil mugace umuryango we utuyemo.

Feb 26, 2021 - 15:19
Feb 27, 2021 - 07:30
 0
Alisson Becker umuzamu wa Liverpool  umubyeyi we yitabye Imana arohamye
Alisson Becker na se umubyara Jose Agostinho Becker. Photo by The Mirror football

Yanditswe na Biraboneye Tumukunde Victory
Kuwa 26 Gashyantare, 2021

Kumugoroba wo kuri uyu wakane tariki 25 Gashyantare, 2021 se wa Alisson Becker; umuzamu wambere w’ikipe ya Liverpool yitabye Imana, ni nyuma y’uko ibizamini byo kwamuganga byemeje ko yazize kurohama. Ibi byabaye nyuma yaho Jose Agostinho Becker ubyara Alisson Becker avuye iwe murugo agiye koga mukiyaga giherereye muri metero 200 uvuye iwe ahazwi nka Novo Hamburgo mumagepfo ya Brazil.  
Ku makuru dukesha the The Mirror football, nuko polisi yo muri aka gace yakomeje iperereza kurupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 57 rwabaye kumugoroba wo kuwakane hafi y’umugi wa Lavras do Sul uherereye mumagepfo ya Brazil. Andre de Mattos umukuru wa polisi yo muri aka gace yavuze ko abantu benshi harimo abakozi bakora mumitungo ya nyakwigendera ndetse ninshuti bahaswe ibibazo gusa uyu mukuru wa polisi akaba ataremeza niba nyakwigendera yari wenyine ubwo yarohamaga.


Akoresheje icyongereza (English) ndetse n’ururimi rukoreshwa iwabo, Alisson Becker yanditse kurukuta rwe rwa twitter ashimira abakomeje kuba hafi umuryango we mugihe cy’akababaro. Yagize ati “Ndashimira buri wese k’ubutumwa bwe n’icyubahiro kuri data nkunda, umuryango urumva ukunzwe na buri umwe wese, Imana ihe umugisha ubuzima bwa buri umwe”.
Ikipe ye ya Liverpool ikoresheje urukuta ryayo (website) yagize iti “Liverpool FC itewe agahinda cyane n’urupfu rubabaje rwa Jose se wa Alisson Becker muri Brasil kuwakane. Ibitekerezo bya buri muntu mu ikipe biri kumwe na Alisson n’umuryango wa Becker muri ibi bihe bigoye by’akababaro”.
Biravugwa ko Allison Becker yaretse urugendo rwindege rwerekeza muri Brazil kubw’ikiriyo cya se nyuma yo kubona ko ingamba zo kurwanya icyorezo cya corona virus zikomeye byumwihariko mu gihugu cy’Ubwongereza hadutse icyorezo gishya. Gusa ibi ntibyabujije umuvandimwe we Muriel kwerekeza iwabo gufata mumugongo abasigaye. Uyu Muriel akaba ari   umuzamu w’ikipe ya Rio de Janeiro club Fluminense y’iwabo muri Brazil 
Iyi kipe nayo ikaba yanditse yifatanya n’umuryango igira iti “Fluminense ibabajwe cyane n’urupfu rwa Jose Agostinho Becker se w’ abazamu Muriel na Alisson. Twifurije inshuti zose n’umuryango kugira imbaraga”. 
Nyakwigendera w’abana babiri yabuze nyuma yo kuva murugo agiye koga mukiyaga gusa bikaba atari ubwambere kuko yarasanzwe ajya hanze kuroba ndetse no kwibira mumazi mugiye k’ibiruhuko by’umuryango muri metero 200 uvuye murugo ahitwa Novo Hamburgo. Hateganyijwe gukorwa ibindi bizamini by’umubiri ibizwi nka “Tissue Tests” murwego rwo gufasha polisi kumenya icyaba cyamuteye kugira ingorane mugihe yogaga.