Bagiriye inama C.Ronaldo yo kwigana Achraf Hakimi bikiri mu maguru mashya

Georgina Rodriguez azahabwa amafaranga angahe aramutse atandukanye na Cristiano Ronaldo?

Apr 25, 2023 - 09:55
Apr 25, 2023 - 12:12
 0
Bagiriye inama C.Ronaldo yo kwigana Achraf Hakimi bikiri mu maguru mashya
Umugore wa Cristiano Ronaldo na Critiano Ronaldo, (photo; Internet)

Nkuko ibitangazamakuru byo muri Porutugali bibitangaza, Georgina Rodriguez yahabwa amafaranga arenga 35% y’umutungo wa Cristiano Ronaldo aramutse atandukanye na we.

Ronaldo afite umutungo urenga miliyoni 500 z'Amadolari y'Amanyamerika. Byaba bivuze ko Rodriguez yahabwa amafaranga atari make aramutse atandukanye na rurangiranwa mu guconga CR7. Hari amakuru menshi avuga ko Ronaldo yarambiwe Rodriguez n'ubwibone bwe.

Raporo zerekana ko aba bombi bashobora gutandukana. Inzobere mu by'imitekerereze ya muntu, Quinton Aries, aherutse kubihishurira kuri televiziyo yo muri Porutugali Noite das Estrelas (binyuze kuri MARCA).

Yagize ati;" Imyitwarire ya Ronaldo iherutse kwerekana ibintu bibiri: ko ubuzima bwe bwite butari mu gihe cy'ibyishimo kandi ko uko agenda yitandukanya na nyina, Dolores Aveiro, ajyenda aba umurakare cyane. Kandi twese tuzi impamvu agenda arushaho kuba kure y'umuryango. "

Cristiano Ronaldo yakundanye na Georgina Rodriguez kuva kera muri 2017. Aba bombi bafite abana babiri babyaranye n’abandi batatu ku ruhande. Bitewe n’uburebure bw’imibanire yabo no kuba Rodriguez ari na nyina w’abana babiri ba Ronaldo, mu gihe batandukana yahabwa indezo .

Georgina Rodriguez yavuze ibintu bitangaje kubyerekeye ubukwe bwe na Cristiano Ronaldo

Georgina Rodriguez na Cristiano Ronaldo ntibarashyingirwa nubwo bafitanye umubano muremure. Abafana bashishikajwe cyane n'ubuzima bwite bwa cyizigenza CR7 kandi na bo bashishikajwe no kumenya igihe aba bombi bazakorera ubukwe. Rodriguez, ariko, yigeze kuvuga ko asanzwe yumva yashakana na Ronaldo.

 Umunyamideli ubwo yavugaga ku cyegeranyo mbara nkuru ( documentaire) ye ya Netflix, 'Ndi Georgina', yagiye aho yagaragaye ku bitangazamakuru bya digitale, yagize ati:"Mu byukuri sinashoboraga gushyingirwa . Njye na Cristiano twashyingiranywe imbere y'Imana, ibyo ni byo byose kuri njye."

"Allah Araturinda kandi akadukomeza. Umunsi umwe ariko, hazakurikiraho umuhango wo gushyingirwa. Mfite amahirwe menshi cyane . Nishimiye amahirwe Imana yampaye. "

Ronaldo na Rodriguez babanye mu mijyi myinshi kuva umubano wabo watangira. Nyuma ya Madrid, Turin na Manchester, ubu bombi baba mu murwa mukuru wa Arabiya Sawudite, Riyadh nyuma yuko CR7 agiye muri Al-Nassr.

Bonheur ABAYO Sport Journaliste