Umwirabura wa mbere wegukanye igihembo cya Emmy, akageza kure injyana ya Calypso, yatabarutse

Umwe mu birabura bari barambye mu muziki, Harry yitabye Imana ku myaka 96.

Apr 26, 2023 - 07:05
Apr 26, 2023 - 17:04
 0
Umwirabura wa mbere wegukanye igihembo cya Emmy, akageza kure injyana ya Calypso, yatabarutse

Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, 26 Mata inkuru mbi yambukiranyije imigabane ivuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika, ihamya ko umuhanzi rurangiranwa mu njyana ya Calypso, Harry Belafonte yamaze gushiramo umwuka ku myaka 96. Asize ibigwi bitakwisukirwa.

Uyu Harry Belafonte ufite inkomoko ku birabura bo muri Jamaica, yatangiye gukora umuziki mu myaka yo hambere, yahisemo guteza imbere injyana ya Calypso maze ituma aba umwirabura wa mbere wegukanye igihembo mu itangwa ry'ibihembo bya Emmys mu myaka ya 19960.

 Icyo gihembo yacyegukanye nyuma yo gushyira hanze umuzingo w'indirimbo (alubumu) uri mu njyana ya Calypso ifite inkomoko mu Burengerazuba bw'Aziya no muri Afrika.

Igitangazamakuru "People" cyanditse ko Belafonte warukomeje kugira izina rikomeye ku Isi mu myaka 1960, yababajwe cyane n'ibyakorerwaga abirabura haba mu ivanguraruhu ndetse n'itotezwa ryabo muri Afrika (Apartheid) n'ikandamizwa ryabo (abirabura) muri Amerika.

Ibyo byatumye agira ibiganiro kuri televiziyo bigaruka ku kurwanya ikandamizwa ryabo, akajya yakira impirimbanyi muri byo nka Martin Luther King Jr na Bobbly Kennedy. Yabatumiye nko mukitwa "Tonight Show."

Harry wavutse ku wa 01 Werurwe 1927 i New York, ntiyakoze iby'umuziki gusa kuko yanize akanaminuza muri Kaminuza zitandukanye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.