Moses Turahirwa ngo yahinduwe umugore!

Umuhangamideli Moses Turahirwa yahishuye ko asigaye afite icyangombwa cyimugaragaza ko ari umugore.

Apr 26, 2023 - 20:19
Apr 26, 2023 - 20:26
 0
Moses Turahirwa ngo yahinduwe umugore!
Moses Turahirwa, umwe mu bahangamideli bihagazeho mu Rwanda, (photo;Internet)

Umwe mu bafite izina rikomeye cyane mu guhanga imideli mu Rwanda, Moïse Turahirwa wamenyekanye nka Moses Turahirwa mu ruganda rwo guhanga imideli, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, 26 Mata 2023, yahishuye ko asigaye afite icyangombwa cyanditseho ko ari umugore.

Ni ibintu yatangaje aciye ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza na gihamya y'ahantu ibyo byanditse. Yagaragaje ko yamaze kwihinduza igitsina ku mpapuro z'inzira (Passport). Bigaragara ko ahandikwa ikirango cy'igitsina cya nyiri icyo cyangombwa handitse igitsinagore.

Kuri iyo foto y'icyo cyangombwa yahanditse amagambo agaragaza akanyamuneza yagize nyuma yo guhamagarwa umugore.

Yagize ati;" Birangiye mu buryo bwemewe n'amategeko ndi umugore ku ndangamuntu yange. Mbega ibintu bishimishije!"

Mu ntangiriro z'uyu mwaka hagiye hanze amashusho agaragaza umuntu umeze nka we (Moses) ari gusambana n'abagabo bagenzi be ibi bizwi nk'ubutinganyi. We yahishuye ko ari filime iri gukinwa izajya hanze mu minsi iri imbere.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.