Bimwe mu byaranze Miss East Africa 2021 yegukanywe n'umunyarwandakazi

Munyana Shanitah yegukanye ikamba rya Miss East Africa 2021 ahigitse abo bari bahatanye.

Dec 25, 2021 - 07:25
Dec 25, 2021 - 07:37
 0
Bimwe mu byaranze Miss East Africa 2021 yegukanywe n'umunyarwandakazi

Miss East Africa 2021 yari itegerejwe na benshi hano mu Rwanda ndetse na East Africa muri rusange. Yaje gusozwa kuri uyu wa 25 ukuboza 2021 yegukanywe n'umunyarwandakazi Miss Munyana Shanitah usanzwe wibitseho amakamba abiri yo mu marushanwa atandukanye. 

 Mu birori byo gusoza Miss East Africa byaberaye mu gihugu cya Tanzania. Hari harimo abakemurampaka batoranyije uba miss nka Rio Paul, Miss Mutesi Jolly ndetse na Miss Lindah.

Nyuma y'uko aba bakobwa 16 bari bamaze ukwezi bari mu mwiherero aho bahabwaga amahugurwa atandukanye. Baje kugaragaza ibyo batojwe imbere y'akanama nkemurampaka harimo kugenda neza, kwerekana umuco w'aho bakomoka, kuvugira mu uruhame no kugaragaza impano bafite. 

Miss Munyana Shanitah wegukanye iri kamba rya Miss East Africa yagaragaye abyina imbyino gakondo nyarwanda yitwa "amaraba". nyuma aba bakobwa bose baje kubyina indirimbo za Diamond Plutnumz. 

Mu bisonga bya Miss East Africa Munyana Shanitah, igisonga cya kabiri ni Oceanne Pose ukomoka mu ibirwa bya  Maurice, naho igisonga cya mbere ni Queen Mugesi ukomoka muri Tanzania.

Miss East Africa yahembwe imodoka y'ubwoko bwa Nissan Xtrail ihagaze miliyoni 44rwf akajya ahembwa 1,500,000 rwf ku kwezi. Igisonga cya mbere cyahawe 5,000,000 rwf hanyuma igisonga cya kabiri ni 3,000,000 rwf.

Ibyasabwaga kuryitabira 

Ku bijyanye n’ibizasabwa abifuza guhatana, Miss Jolly Mutesi yavuze ko umukobwa uzitabira iri rushanwa ari uri hagati y’imyaka 18-28, nibura yararangije amashuri yisumbuye, avuga byibuza rumwe muri izi ndimi neza; Icyongereza, Igifaransa, n’Igiswahili.

Ibindi bisabwa ni ukuba atarigeze abyara ndetse ibiro bye n’uburebure bihuye.

Imodoka ihagaze 44,000,000 rwf yahembwe Miss East Africa.

Munyana Shanitah, Umunyarwandakazi wegukanye ikamba rya Miss East Africa.

Chekhov Journalist ✅