Kim Kardashian yashimangiye ko atagikeneye uwari umugabo we

Kim Kardashian wavuze ko atakifuza Kanye west wiyise Ye

Dec 16, 2021 - 12:46
Dec 16, 2021 - 13:32
 0
Kim Kardashian yashimangiye ko atagikeneye uwari umugabo we
Kim Kardashian wari umugore wa kanye west

Kim Kardashian wavutse 21/10/1980 akavukira muri leta zunze ubumwe z'amerika ahitwa los Angeles akabatizwa "Heghine"  akavuka kuri papa we witwa Robert Kardashian na mama we witwa Kris Jenner akaba mu ishyaka rya democrats guhera 2016 anafite abana bane bongeye gushimangira ko atagikeneye Kanye west wahinduye izina akaba yitwa "YE" 

Icyamamare kim Kardashian wumunyamideri akaba yarahoze ari umukunzi wa Kanye west ariko akaza kwaka gatanya nubwo itarasinywa yatangaje ko atifuza gusubirana numugabo we Kanye west babyaranye abana bane.

Mu kiganiro Kim Kardashian yagiranye n'ikinyamakuru People Magazine cyagarukaga ku migabo n'imigambi afite nyuma yaho atsindiye ikizamini cyo  kuba umwavoka mu mategeko kinagaruka ku buzima bwe muri rusange, aha niho Kim Kardashian yaboneyeho kuvuga byinshi ku kuba atagishaka kwiyunga na Kanye West uherutse guhindura amazina ye akiyita Ye.

Abajijwe niba ashobora kubabarira Kanye West bagasubirana Kim yasubije ati''Kuba naramubabariye bwo naramubabariye kandi namubabariye mbere yuko naka gatanya kuko nari maze kubona ko kubakana urugo nawe bitagishobotse.Aho gukomeza gutanya umwanya twembi tugerageza gukosora ibitagenda hagati yacu kandi n'ubundi ntagihinduka nahisemo ko twatandukana burundu. Sinshaka gusubirana nawe ntanubwo nkibitekerezaho kuko ubu mpugiye kugushaka ibyishimo byanjye ku giti cyanjye''.

Kim Kardashian yongeye ati''Ntakizere cyo kwiyunga na Kanye West gihari kandi nawe arabizi ko ibyo gukundana no kubana hagati yacu byarangiye.Abafana be njya mbona kumbuga nkoranyambaga bavuga ukuntu njye nawe dukwiye kwiyunga ariko bo ntabwo bazi ukuri ku byabaye,ntibakwiye gukomeza kudusaba ko dusubirana kuko ntibishoboka''.

Kim Kardashian abitangaje hashize iminsi micye Kanye West amusabye imbabazi mu gitaramo yahuriyemo na Drake akavuga imbere y'imbaga nyamwinshi ko yifuza gusubirana na Kim Karadshian babyaranye abana 4. Ibi kandi Kim abitangaje amaze iminsi micye agaragaye aryohewe n'ubuzima na Pete Davidson nyuma yaho yakiye urukiko kumugira ingaragu mu mategeko mu gihe hategerejwe ko gatanya ye na Kanye West irangira.

Chekhov Journalist ✅