Udafite izina n’amafaranga ararye ari menge! Kayesu Shalon Manzi watumye Davis D, Kevin Kade na gafotozi Habimana Thierry bafungwa arengeje imyaka 18

Uyu mukobwa w'amaherena ku zuru mu kwezi kwa 12 uyu mwaka ku itariki 23 azuzuza imyaka 19. Nyamara abafunzwe baziraga ko ngo bakekwaho gusambanya umwana utarakura.

May 30, 2021 - 12:17
May 30, 2021 - 12:25
 1
Udafite izina n’amafaranga ararye ari menge! Kayesu Shalon Manzi watumye Davis D, Kevin Kade na gafotozi Habimana Thierry bafungwa arengeje imyaka 18

Haciyeho iminsi abahanzi Davis D, Kevin Kade na Habimana Thierry bafunguwe nyuma yo gusanga ari abere. Inkuru yabaye kimomo ko umukobwa bashinjwaga gusambanya ari umwana. Ukuri kwagiye hanze ni uko uyu mukobwa yemera ko akuze. Ati:’’Mfite imyaka 18’. Uyu mukobwa yari asanzwe ari inshuti isanzwe ya gafotozi Habimana Thierry kandi yari aziranye na musaza wa Kayesu Shalon. Kevin Kade yari inshuti ya Kayesu Shalon kandi bari bamaze umwaka baganira kuri telefoni ariko batarabonana. Ati:’’Davis D namubonaga kuri televiziyo no mu binyamakuru, numvaga indirimbo ze ariko sinari muzi’’.

Umva uko urubanza rwagenze

Uyu mukobwa yujuje imyaka 18 ku ya 23 Ukuboza. Bivuze ko muri uyu mwaka ku itariki 23 Ukuboza 2021 azaba yujuje imyaka 19. Ati:’’Nta muntu wigeze anyaka irangamuntu bavugaga ibyo batazi’’. Uyu mwari urengeje imyaka y’ubukure yasobanuye ko abantu bavuze ibyo bishakiye ariko we ni mukuru. Uyu mukobwa aganira na Yago Tv show yasobanuye byinshi aho yanavuze ko yabonanye na Kade saa munani z’amanywa. Yaje kumureba iminota 20. Yavuye ku Gisimenti ajya I Kiciro ari kumwe na moto. Ageze kwa Davis D yasanze yicaye mu nzu ari kuri telefoni. Uyu mukobwa akimara kwinjira yavuganye bisanzwe na Davis D amubaza amakuru. Ati:’’Ni ubwa mbere nari mubonye ni ubwa mbere narimvuganye nawe’’.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175