Itsinda Holy Mercy ryashyize hanze indirimbo "Gumana nanjye"-Video

Holy Mercy ni itsinda ry'abana b'abaririmbyi biyemeje kuririmba mu njyana zihimbaza Imana. Iri tsinda rya Holy Mercy rigwize n'abana bane bavukana batatu muri bo bavukanye ubumuga bw'uruhu.

Sep 21, 2021 - 09:01
Sep 21, 2021 - 09:02
 0
Itsinda Holy Mercy ryashyize hanze indirimbo "Gumana nanjye"-Video

Aba baririmbyikazi bavukana baherukaga gushyira hanze indirimbo mu mwaka ushize wa 2020. Kuri ubu rero bamaze gushyira hanze indirimbo bise Gumana nanjye. Ni indirimbo baririmba bati:”Guma najye ntundekure, undekuye nagwa,..ubuzima tubamo buzana ibibazo..”

Usibye impano yo kuririmba aba bana kandi bafite izindi mpano zitangaje zirimo gukina filimi, aho umuto muri bo Ndihokubwayo Fabiola yaje no kwegukana igihembo cy'umukinnyi muto w'umwaka mu iserukiramuco rikomeye rya sinema rizwi nka “Mashariki African Film Festival”n’andi maserukiramuco akomeye muri afurika abikesha filime ya Dusabejambo Clementine yakinnyemo. Gumana nanjye ni indirimbo yatunganyirijwe mu Umushanana Records, mu majwi ndetse n'amashusho.

k'ubufatanye na Igihozo music, inzu ikorera mu gihugu cya Australia akaba ari nayo yamaze kugirana amasezerano y'ubufatanye n'aba bana. Ikindi kandi Igihozo Music ni ishami rya Igihozo Rwandan Association Inc. Kompanyi isanzwe iteza imbere umuco Nyarwanda muri Australia, ikaba iyobowe na Uwizeyimana Joyce uzwi nka ( Joy Key).

 Mu kiganiro kigufi na hakoreshejwe urubuga rwa Whatsap https://thefacts.rw/ yagiranye n'aba bana basobanuye ko bishimye cyane kuba barashyize hanze iyo ndirimbo ndetse biteguye gukora uko bashoboye kose ubutumwa buri muri bo bukagera kure.

 

Reba indirimbo "Gumana Nanjye"

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175