Urusaku rw’intama rwimuye Cristiano n’umuryango aho bari batuye

Rutahizamu mushya wa Manchester United,Cristiano Ronaldo n’umuryango we bavuye mu nzu baherukaga kwimukiramo mu bwongereza kubera urusaku rw’intama bari baturanye zakundaga kubakangura bari kuruhuka

Sep 17, 2021 - 18:11
Sep 17, 2021 - 18:18
 0
Urusaku rw’intama rwimuye Cristiano n’umuryango aho bari batuye

Cristiano n'umukunzi we Georgina Rodriguez hamwe n'abana babo bane bafashe umwanzuro wo kwimuka nyuma y'icyumweru kimwe gusa, kubera urusaku rw'intama ndetse n'umutekano utizewe.

Uwatanze aya makuru aganira n'ikinyamakuru The Sun, yagize ati " nubwo inzu ari nziza kandi izengurutswe n'urwuri n'ishyamba ariko yegereye intama zisakuza cyane mu gitondo.

Yakomeje agira ati "Ronaldo ni umukinnyi w'umunyamwuga cyane utanga byinshi kugira ngo aruhuke cyane nyuma y'imikino bityo hemejwe ko ari byiza aramutse yimutse we n'umuryango we.

Urugo rushya Ronaldo yimukiyemo muri Cheshire rufite pisine, icyumba cya sinema hamwe na garage y'imodoka enye n'ubwo we afite imodoka nyinshi yatanzeho akayabo ka miliyoni z'amapawundi .

Iyi nyubako ye shya ifite camera za CCTV amarembo y'amashanyarazi kandi irinzwe n'abashinzwe umutekano benshi.

Inzu Cristiano n'umuryango we bari batuyemo

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw