Karekezi Olivier yahishuye byinshi ku cyatumye atandukana n’ikipe ya Kiyovu Sports

Umutoza Karekezi Olivier wari umutoza wa Kiyovu Sports yavuze ko yatandukanye nayo bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kwivanga mu kazi ke k’umuyobozi w’ikipe Mvukiyehe Juvenal wajyaga amubuza gukinisha bamwe mu bakinnyi.

May 3, 2021 - 21:59
May 3, 2021 - 22:02
 0
Karekezi Olivier yahishuye byinshi ku cyatumye atandukana n’ikipe ya Kiyovu Sports

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ,nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yatandukanye n’umutoza wayo Karekezi Olivier kubera kurenga ku mabwiriza ngengamyitwarire y’akazi akava mu mwiherero bitemewe kubera amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19.

Yagize iti “Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buramenyesha abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru bwana Karekezi Olivier Fils kubera ko yarenze ku mategeko ngengamyitwarire y’ikipe, n’amabwiriza ya FERWAFA n’ay’igihugu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubwo yikuraga aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira, ntiyaboneka mu myitozo nta mpamvu."

Mu kiganiro yagiranye na Radio B&B FM UMWEZI,Karekezi Olivier yatangaje ko nyuma yo gutsindwa na Marines FC ibitego 3-1,Perezida Juvenal yaje amubwira ko hari abakinnyi 3 bariye ruswa bahawe n’abahoze ari abayobozi ba Kiyovu Sports ngo bitsindishe ndetse ko bayemeye.

Aba bakinnyi bahise bahamagazwa bahatwa ibibazo nabo bemera ko bafashe ayo mafaranga ariko Karekezi ngo yasabye ko Perezida Juvenal yaba ariwe ukemura icyo kibazo.

Karekezi mu mukino ushize,uyu Mvukiyehe Juvenal yamusabye kudakinisha abakinnyi 2 kandi we abona bari ku rwego rwo hejuru ntiyabyumva.

Ati “Yarambwiye ati hari abakinnyi bariye ruswa,ndamubaza nti ni bande arabambwira,babajijwe nabo barabyemera,ariyo mpamvu nkeka ko yatumye ambwira ngo sinkinishe Habamahoro Vincent na Tubane James.

Kuba ambwira ngo tubatunge tutabakinisha numvise ari ikibazo.Umukinnyi ntamukinishije ashobora kuvuga ngo umutoza aranyanga kubera iriya ruswa kandi mbere y’uko bajya muri local yarabanje kubahemba.”

Karekezi abajijwe impamvu atakinishaga Babuwa Samson,yavuze ko yabonye atari ku rwego rwo hejuru ndetse yemeza ko n’uyu munsi atakoze imyitozo kubera imvune.

Karekezi abajijwe ku bivugwa ko akoresha amarozi we n’umwungiriza we Banamwana Camarade,yavuze ko atizera amarozi anongeraho ati “Bavuze ko Camarade yica inkoko mbere y’umukino.Sinigeze mubona ariko azica tugatsinda namusaba kubikomeza.”

Karekezi yavuze ko atigeze yica amabwiriza y’akazi kuko yasohotse mu mwiherero atari bwongere gusubiramo cyane ko yari yamaze gusesa amasezerano.

Karekezi yashimiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kubera amahirwe bamuhaye cyane ko asanzwe akunda iyi kipe anasaba abakinnyi kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba bafite umuyobozi nka Juvenal utanga buri kimwe ku mukinnyi.

Karekezi Olivier yagizwe Umutoza Mukuru wa Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020 mu gihe yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu ntangiriro z’Ukwakira.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175