Umupasiteri yatutse abayoboke be banze gutanga amaturo yo gukoreshereza umuhungu we isabukuru

Umupasiteri utavuzwe igihugu akomokamo yagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye hose ari gutuka cyane abayoboke be abaziza kudatanga amafaranga menshi kugira ngo akoreshereze ikirori kidasanzwe umwana we.

May 3, 2021 - 21:57
May 3, 2021 - 22:05
 0
Umupasiteri yatutse abayoboke be banze gutanga amaturo yo gukoreshereza umuhungu we isabukuru
http://umuryango.rw/local/cache-vignettes/L600xH400/arton56205-bf5ee.jpg

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu mupasiteri w’umugore avugira hejuru kubera umujinya atuka abayoboke be banze gutanga amafaranga yo gukoreshereza ibirori bikomeye umwana we w’umuhungu.

Ygerageje gutsindagiriza umuco wo gutanga,avuga ko abakiristo badatanga amaturo bazarimbuka ndetse avuga ko Imana izarimbura abantu bose banze gutanga amaturo yo gukoreshereza umunsi mukuru umwana we.

Uyu mugore yarakaye cyane kugeza ubwo abwira abayoboke be ko bibabaje kuba batitanze kandi iyo aba amasabukuru yabo bari kuba bashoye akayabo kenshi.

Uyu mugore yavuze ko nta kintu cyiza abitezeho mu minsi iri imbere keretse ubufasha bamuhaye mu myaka ishize.Yasabye ko Imana yabasukaho umujinya wayo kubera ukuntu bamutengushye.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175