Yagurishije isambu kugira ngo agabanyishe amabere

Umukobwa Toni Lewis w'imyaka 27, byamusabye €7,600 yo kubagisha amabere ye manini yari afite bituma agurisha umunani we yari yaragabanye.

Feb 22, 2022 - 19:47
Feb 22, 2022 - 20:21
 0
Yagurishije isambu kugira ngo agabanyishe amabere

Uyu mukobwa Toni Lewis akaba yarahatiwe kwibagisha amabere kugirango arebe uburyo yagabanya ububabare aterwa no kuba amabere ye  ari manini cyane kuko ababara umugongo.

Uyu mukobwa akaba yarangiwe kuba yajya mu mwuga wo kubyina kubera amabere manini ndetse akaba yarafashe umwanzuro wo kuba yayabagisha kugirango abashe kubyina atambaye isutiya kuko byamugora kuba yabyina mu gihe yaba yambaye isutiye.

Uyu mukobwa nyuma y’uko nyirakuru apfuye yishwe na Covid, akaba yarahise afata amafaranga 7,600£ uya shyize mu manyarwanda aka arenga Miliyoni 7, yayakoresheje yishyura ngo abe yabangwa ndetse bituma agurisha umunani we.

Toni Lewis akaba n’ubundi yari yarangiwe kubangwa amabere mu gihe yari afite imyaka 21 y’amavuko, ibi bikaba bikomeje kuvugisha abantu benshi ubwo yagendaga yabitangazaga kuri TikTok.

Nyuma y’uko nyirakuru na sekuru bapfuye akaba yarafashe umwanzuro wo kwibagisha ndetse akaba yaranahise atangiza gahunda yo kujya atangaza ashishikariza abakobwa ndetse n’abagore baba bafite ipfunywe itewe nuko bafite amabere manini kuba na bo bakwibagisha. 

Chekhov Journalist ✅