Miss Rwanda 2022: Muheto agaragaje amahame ye, atanga n'inama ku bakobwa

Muheto yatangaje amahame amurinda mu buzima bwe bwa buri munsi.

Feb 21, 2022 - 23:12
Feb 21, 2022 - 23:11
 0
Miss Rwanda 2022: Muheto agaragaje amahame ye, atanga n'inama ku bakobwa

Amarushanwa yo gushaka Nyampinga w' u Rwanda 2022 arakomeje. Muheto ari mu bahatanira iryo kamba. Yagiranye ikiganiro na televiziyo ikorera kuri YouTube, CHiTA MAGIC TV, maze ahishura ibyo atigeze atangaza; yatangarijemo amahame ye n' ibyo umukobwa w' i Rwanda akwiriye kuzirikana.

Ni mu kiganiro Nshuti Muheto Divine na mugenzi we bahanganye muri Miss Rwanda 2022, Kaza Neza Marie Merci bagiranye na CHiTA MAGIC TV mu rwego rwo kwiyereka no gusobanura imishinga yabo.

Muheto yaboneyeho gutanganza amahame amurinda kugwa mu bishuko. Yagize ati;" Nge hari ibindinda kwandavura, nihesha agaciro kuko burya iyo utihesheje agaciro ntawakaguha."

" Nkurikiza ibyo natojwe bijyanye n' umuco nyarwanda, nubaha n'amategeko y' Imana."

Muheto yabajijwe ku byo gufata imiti yo kuboneza urubyaro ku bakobwa( abangavu), maze atangaza ko adashyikiye icyo gikorwa. Yagize ati;" Umukobwa w' i Rwanda agomba gukurikiza umuco w' abanyarwanda. Mu by'ukuri ibyo ntabwo ari byiza. Niba uri umukobwa byaba byiza urindiriye uwo muzarushinga, kwishora mu busambanyi si ikintu cy' i Rwanda."

Yakomeje ashimangira ko icyo gikorwa cy'ubusambanyi gikururira abangavu ibibazo bitandukanye, bityo gikwiriye kwirindwa.

Yatangaje ko adashyigikiye igikorwa cyo gukuramo inda, ati;" umwangavu ashobora gukuramo inda hakurikijwe uko amateko abiteganya, ariko kiriya ni igikorwa cyo kwitonderwa, uwo mwangavu agomba kubanza kugisha inama abagize umuryango bose, akumva icyo babivugaho."

" Ariko mbere yuko tugwa muri ibyo bibazo tugomba kubanza kubyirinda. Ukurikije inama nziza zo kwirinda ingeso mbi, wabitsinda rwose. Umuco nyarwanda ntubyemera ndetse na Bibiliya ntibyemera."

Mugenzi we bari kumwe mu kiganiro, Kaza Neza Marie Merci yagaragazaga ko ashyigikira umuco nyarwanda cyane. Byagaragaye nkaho yatangaje ko atakwemera kwambara umwenda wo kogana ku bagore uzwi nka' Bikini.'

Igikorwa cyo gutora Nyampinga w'u Rwanda 2022 kirakomeje. Hifashishwa inzira zitandukanye harimo: *544*1*nimero y' uwo ushyigikiye# no ku gitangazamakuru igihe(www.igihe.com).

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.