Tracy Agasaro wa KC2 yahishuye impamvu abantu babyibushye batisanzura kuri bose
Umunyamakuru wa KC2, Tracy Agasaro ni umwe mu bagezweho cyane cyane mu rubyiruko ndetse hari ibirori byinshi asigaye abera umuyobozi wabyo.
Agasaro Tracy Michella ubusanzwe avuka mu bana babiri b’abakobwa akaba ari imfura. Mu buzima busanzwe ni umunyamakuru wa KC2 ishami rya Televiziyo y’u Rwanda ryashyiriweho urubyiruko.
Yivuga nk’umuntu ukunda gusabana n’abandi ndetse no kuririmba, agakunda akazi ke k’itangazamakuru akishimira ibyo abandi bagezeho mu buryo bwose bushoboka.
Mu kiganiro na 1K Studio yavuze ko ikintu yibuka akiri umwana ari uko yakundaga gukererwa mu ishuri, ariko mu mashuri makuru biza gukosoka kubera ko yari umuyobozi wa bagenzi be, agomba kuba icyitegererezo.
Mu nzozi yari afite yumvaga azaba umunyamategeko ariko aza gushiduka atari byo agiyemo, ati “Numvaga nzaba umunyamategeko ugenza ibyaha bikomeye. Gusa mbishimira Imana kuba yarampitiyemo icyo ngomba kuba cyo mbere y’icyo njye nakuze nifuza.”
Umurebye, ni umukobwa ubyibushye ukunda guseka iteka ryose, nubwo aterura ngo avuge ibiro afite, umuntu umurebye n’amaso abona ko ari mu bantu bafite ibiro byinshi. Gusa, avuga ko yamaze kwimenya, kwikunda no kwiyakira.
Ati “Iyo tuganiriye ku kintu cyo kwimenya no kwikunda. Nkunda gutuma abantu biyumva ko ari beza. Hari abantu benshi baba ari banini cyane, baba bateye ukundi. Ariko mbereka ko bari mu ishusho y’Imana. Byari bigoye guhura n’abantu bakavuga ngo kubera kubera? cyari igihe gikomeye kuri njye.’’
Avuga ko impamvu hari abantu babyibushye biheza ahantu henshi, ari uko ahantu hose hateraniye abantu batandukanye aho gukora icyabateranyije batangira kwiha abantu baba bavuga ko ari banini.
Ati “Njya nkunda kubwira abantu bavuga ku bandi, mbere yo kuvuga abandi nawe jya wibuka ko uri umuntu. Hari inshuti yanjye yagize ihungabana biturutse ku kintu nk’iki. Ibuka ko mbere yo kuvuga ku bandi nawe utari miseke igoroye. Hari nk’umuntu waza ubwira ibintu bibi kandi yari yarafashe imyaka 10 ngo yikunde wowe ukaza ukabisenya byose. Niba twicaye tugiye kurya ntutangire kwiha umuntu. Impamvu abantu banini bakunze kwiheza ahantu henshi iyo abantu bicaye bahari nibo bahindura ibiganiro.”
Ku wa 17 Nyakanga 2020, René Patrick yasabye Agasaro, ko yamubera umugore. Uyu nawe atazuyaje yahise amubwira ’Yego’.
Muri iki kiganiro, urasobanukirwa byinshi ku buzima bw’uyu mukobwa, uko yinjiye mu itangazamakuru, ndetse anasobanura byimbitse ibizazane abantu bafite ibiro byinshi bahura nabyo.