Abategetsi bo mu isi bari kuvuga ibigwi Umwamikazi Elizabeth II watanze

Mu isi yose abakuru b'ibihugu n'abaguverinoma bari gutanga ubutumwa bw'akababaro batewe n'itanga ry'Umwamikazi Elizabeth II w'Ubwongereza.

Sep 11, 2022 - 10:43
Dec 20, 2022 - 20:52
 0
Abategetsi bo mu isi bari kuvuga ibigwi Umwamikazi Elizabeth II watanze

Kimwe cya kabiri cy'abatuye isi yose bavutse ariho kandi abarenga miliyari 2 niwe wari ubayoboye, kuva Rusizi mu Rwanda kugera Sydney muri Australia hafi isi yose  bumvishe izina Umwamikazi Elizabeth II w'Ubwongereza. benshi ryabanyuze mu matwi by'umwihariko kuva tariki ya 8 Nzeri 2022 Aho yatabarutse.

Abantu bakomeye mu isi abakuru b'ibihugu n'abaguverinoma batangaje ubutumwa bw'akababaro batewe n'itabaruka ry'Umwamikazi Elizabeth II, bamuvuze ibigwi kandi baramusingiza.

Abategetsi benshi ku isi bagaragaje ko yaranzwe no kwihangana, gukunda inshingano ze, gusetsa n'ubugwaneza.

                         Duhere ku Bategetsi b' Afurika 

Perezida wa Repubirika y'u Rwanda Paul KAGAME yavuze ko yibuka imyaka 70 yakuriye umuryango wa Commonwealth ati " Commonwealth igezweho ni umurage wawe."

U Rwanda tubibutse ko rwabaye umunyamuryango wa Commonwealth mu mwaka wa 2009 ari igihugu cya 54 mu gihe ibigize Commonwealth ari ibihugu 56.

Tubibutse ko muri uyu mwaka mu kwezi kwa Gatandatu I kigali mu Rwanda habereye inama ya Commonwealth.

Perezida wa Kenya William Ruto ati "tuzakumbura ibihe byiza byamuhuzahaga na Kenya" 

Muri Kenya kandi bashyizeho icyunamo cy'iminsi itatu bamwunamira. Tubibutse ko kandi ubwo se wa Elizabeth II ari we Umwami George VI yatangaga Elizabeth II yari mu biruhuko muri Kenya mu mwaka 1952.

Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suluhu Hassan,ati "Umwamikazi azibukirwa ku isi nk'inkingi y'imbaraga, amahoro n'ubumwe birambye"

Perezida w' Uburundi Evariste NDAYISHIMIYE yavuze ko yabaye urugero rw'ibiragano ni ukuvuga ibisekuru ku isi kandi azibukirwa ku butegetsi bwe bukomeye.

Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yagize Ati " Umwamikazi yari inshuti ikomeye cyane ya Afurika kandi Afurika nayo yamweretse urukundo"

Tubibutse ko igihugu cya Gobon ari cyo cya nyuma giheruka kwinjira mu muryango wa Commonwealth.

N'abandi bategetsi benshi b' Afurika batanze ubutumwa harimo Museveni wa Uganda,Perezida wa Afurika yepfo Cyril Ramaphosa,Umwami wa Morocco n'abandi batandukanye kuri uyu mugabane w'Afurika.

Abandi batanze ubutumwa 

Barack Obama uwahoze ari Perezida wa Amerika yagize ati " twatangajwe n'uburyo ashyira abantu mu mutuzo n'uburyo azana ibyishimo n'urugwiro mu birori"

Perezida wa America Joe Biden yagize ati" ubwo nasuraga Ubwongereza mu mwaka wa 2021 ndibuka ko  Umwamikazi yatwakiranye amagambo meza yo gusetsa ubugwaneza kandi adusangiza ubuhanga bwe"

Tubibutse ko Umwamikazi yahuye n'Abaperezida b'Amerika bagera kuri 13 mu gihe yari ku ngoma.

Minisitiri w'intebe wa Canada Justin Trudeau yagize ati " Umwamikazi yari afite urukundo rwimbitse kandi rukomeye ku baturage ba Canada"

Ni iby'ingenzi kubibutsa ko muri Canada  Umwamikazi yari umukuru w'igihugu akaba yaranagize aba Minisitiri b'intebe 12.

Mubagize icyo batangaza kandi harimo umuhungu we mukuru ari nawe ubu Mwami w'u Bwongereza Charles III mu itangazo yasohoye rivuga ko yashenguwe n'urupfu rya nyina amwunamiye.

Umwami w'Ubwongereza Charles,III yagize ati "ndabizi urupfu rwe ni igihombo ku gihugu cyose,I Bwami, kuri Commonwealth ndetse n'abandi bantu bose batagira ingano bo mu isi"

Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Madamu Liz  Truss yagize icyo yizeza Umwami Charles III,

Liz Truss yagize ati" igihugu cyose kizubaha kandi kizumvira Umwami Charles"

Madamu Liz Truss yasoje ubutumwa bwe agira ati" Mana rengera Umwami"

Madamu Liz Truss akaba yari Minisitiri w'intebe mu Bwongereza wa 15 ku ngoma y'Umwamikazi Elizabeth II.

Abandi batanze ubutumwa kandi harimo Perezida w'Uburusiya  Vladimir Putin, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping , Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron n'abandi bakomeye ku isi.

Tubibutse ko ubu ibirango byinshi mu Bwongereza bigiye guhindurwa kubera ko ibirango byinshi haba hariho ifoto y'umwami cyangwa Umwamikazi w'Ubwongereza,

Ibigiye guhindurwa harimo Kashe z'ubutegetsi, amafaranga, indirimbo y'igihugu God save the queen,ahari God save the queen harasimbuzwa God save the King. Ahari ifoto y'Umwamikazi Elizabeth II hagiye kujyaho ifoto y'Umwami Charles III.