Dore uko gutabariza Umwamikazi Elizabeth II biri gutegurwa

Imihango uko yakurikiranye kuva Umwamikazi w'u Bwongereza yatanga Ku wa 8 nzeri 2022 kugeza igihe azatabarizwa

Sep 10, 2022 - 12:52
Nov 27, 2022 - 21:49
 1
Dore uko gutabariza Umwamikazi Elizabeth II biri gutegurwa

Umwami cyangwa Umwamikazi w'Ubwongereza iyo atanze hakurikiraho imihango yo kumuherekeza hakurikijwe imigenzo ya cyami kuva ku ngoro ya Backingm umwami n' Umwamikazi baturamo akerekezwa aho azaruhukira mu mahoro mu irimbi rya cyami riri  mu nsi ya shapeli ya Mutagatifu George VI.

Kuri ubu gahunda yo guherekeza isanduka y'Umwamikazi Elizabeth biteganyijwe ko akurwa iwe muri Ekose (Scotland) mu ngoro ya Balmoral castle akazanwa mu ngoro ya Backingam mu murwa mukuru London.

Umugogo we uzavanwa I Backingm ujyanwe mu ngoro ya Westminster Abbey iri mu murwa mukuru London nubundi. Ku mihanda n'ahandi hahurira abantu hazaba hari televiziyo zizaba zerekana uwo muhango ako kanya.

Nigezwa mu ngoro ya Westminster Abbey izaterekwa mu gace kitwa Grand Hall ahantu hejuru cyane abantu babona neza ako gace ko hejuru kitwa catafalque, kamaze ibinyejana birenga 10.  

Aha Westminster Abbey azahamara iminsi ine abaturage baza kumusezeraho. Avanwa Backingam isanduka ye izaba iriho ibendera rya cyami rizwi nka Royal standard aha Westminster ishyirweho n'ibindi birango bya cyami nk'ingofero n'inkoni.

Nyuma yuko kumusezera birangiye hazakurikiraho misa yo kumuherekeza mu mahoro aho izayoborwa na Musenyeri wa Canterbury muri Westminster Abbey.

Nyuma yaho azahita ajyanwa I Wilmington Arch muri Hyde park corner aha naho ni mu murwa mukuru London.

 Aha noneho azahavanwa ajyanwe ku ngoro ya Windsor castle mu modoka itwara imirambo dore ko ahandi hose iyi sanduka yagendaga mu igare ryitwa 'state gun carriage' ry'igisirikare cy'i bwami.

Nyuma y'imihango yose noneho isanduka ye izajyanwa mu ngoro ya mutagatifu George iri Windsor castle ihave ijyanwe muri shapeli yiyo kiliziya. akazashyingurwa mu irimbi riri mu nsi yiyo shapeli ya mutagatifu George.

Nk'uko byumvikana aho isanduka  izanyuzwa hose  hazaba hari akarasisi k'igisirikare cy'ibwami. Abategetsi bakomeye bari kwerekeza I London kujya guherekeza Umwamikazi. Tubibutse ko itariki azatabarizwaho izatangazwa n'ingoro ya Backingam.