Donald Trump ni umwe mu bikomerezwa bifite inkomoko mu Budage

Dore urutonde rw' Abantu 10 batazibagirana mu isi bakomoka cyangwa bafite inkomoko mu Budage.

Nov 13, 2022 - 17:10
Dec 2, 2022 - 17:47
 0
Donald Trump ni umwe mu bikomerezwa bifite inkomoko mu Budage

Iki ni igice cya kabiri ku nkomoko y'igihugu cy'u Budage n'ubuhangange  bw'igihugu cy'u Budage. Uyu munsi tugiye kureba Abadage bagize ubuhanganjye mu isi ndetse n'abandi bafite inkomoko mu Budage. 

Abaturage babadage barihariye cyane mu isi kuva mu binyejana byashize nk'uko twabibonye babaye ahantu henshi mu Burayi ndetse n’Amerika. Ikindi nk'uko twabibonye, mu Burayi Abadage babaye abategetsi, Abami n’ibikomangoma kuva mu binyejena byinshi kugera n’ubu. Bamwe mu bantu bibirangirire bafite inkomoko mu Budage ni aba bakurikira:

1. Donald Trump

Ku mwanya wa mbere turahasanga Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe z’Amerika nawe afite inkomoko mu Budage.

2. Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth II

Ku mwanya wa 2 turahasanga umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza dusangamo Umwamikazi Elizabeth II wamaze imyaka 70 ku bwami bw’u Bwongereza.

Gusa aba nyuma y’amabi Abadage bakoze mu isi bashatse kwitandukanya n'Abadage kugera n'ubwo bahinduye izina bakiyita aba Winsor gusa ibyo ntabwo byasibangana mu myaka mike, bizasaba imyaka myinshi.

3. Dwight David "Ike" Eisenhower

Uyu yabaye umujenerari wayoboye ibitero by'abishyize hamwe mu ntambara ya kabiri y'isi yose ngo batsinde u Budage bw'Abanazi. Nyuma kandi yaje no kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika mu mwaka 1963-1961.

Kuri bamwe ntibyumvikana ukuntu umwe mu Badage ari nawe wagize uruhare mugupfukamisha bene wabo.

4. Albert Einstein

Uyu ni umuhanga mu mibare no mu bugenge wavumbuye byinshi cyane isi ikigenderaho kugeza n'ubu. Inkomoko ye nawe ni mu gihugu cy'u Budage.

5. Otto von Bismarck

Bismarck yari Shanseriye (Chancellor) wa Prussia kuva mu mwaka 1862- 1871. Bigeze mu mwaka 1870 yahise ahuza Leta z'Abadage, ibyiswe ubumwe bw'Abadage (Germany unification). Yahise anaba umuyobozi kugera mu mwaka 1890.

Uyu akaba yarabaye igihanganjye mu Budage bwose. Uyu kandi akaba yaramenyekanya mu gutumiza inama mu mwaka 1884-1885 yo gucamo ibice ibihugu by'Afurika kugirango Abanyaburayi bazaze kuyikoroneza.

6. Martin Luther

Martin Luther yabaye umupadiri muri Kilizaya Gatorika, nyuma aza kuyigumuraho ashinga idini ry'Abaporotesitanti( Protestant) mu mwaka 1507. Uyu kandi yaje guhangana na Kiliziya kuko yari azanye imyemerere mishya itari kwihanganirwa .

Cyakora we ntiyigeze yicwa nk'uko abandi barwanya Kiliziya byabagendekeraga. Abaporotesitanti akaba aribo nkomoko y'amadani hafi ya yose gikirisitu ukuyemo kiliziya Gatorika.

7. Angela Dorothea Merkel

Angela Merkel yabaye umugore wa mbere wabaye Shanseriye( Chancellor) mu Budage kuva mu mwaka 2005-2021.Uyu ari mu bagore bavuga rikumvikana mu isi y'ikinyejana cya 21 kugera n'ubu  atakiri k'ubutegetsi.

8. Johannes Gutenberg

Amazina ye yose yitwa Johannes Gensfleisch zur Laden zum Gutenberg akaba ari we wavumbuye icyuma gisohora impapuro (Printer) mu mwaka 1450.

9.Mozart:

Uyu amazina ye yose ni Wolfgang Amadeus Mozart akaba umunyamuziki w'ikirangirire mu kuririmba indirimbo zizwi nka karasike (classical).Izi kandi zizwi cyane muri Kilizaya Gatorika.Yavutse mu mwaka 1756 yitaba Imana mu mwaka 1791.

10.Adolf Hitler: Uyu yabaye umunyagitugu wayoboye u Budage guhera mu mwaka 1933-1945.

Hitler ni we muntu wanzwe n'abantu beshyi mu isi nyuma y'uko ateje intambara ya kabiri y'isi yose kandi agakorera genocide Abayahudi basaga miliyoni 6.

Aba ni bamwe mu badage bagize ubuhangange bwihariye mu isi bavuka mu Budage cyangwa bahafite inkomoko. Gusa uru rutonde ruriho abahanzi b'ibyamamare mu isi y'ubu ndetse n'iminsi yatambutse. Uru rutonde kandi ukaba warusangaho abandi bashakashatsi abenshi batwaye ibihembo byitiriwe Noberi ( Nobel Prizes).

Ikindi wamenya kubadage, n'uko n'aho bava mu Budage bakajya mu kindi gihugu cyangwa se bakamenya ko bafite inkomoko mu Budage buri gihe bahorana ku mutima igihugu cyabo kuburyo mu mahuriro y'Abadage batahatangwa.

Ngayo amateka y'Abadage bateje intambara ebyiri z'isi bakanazitsindwa ari ko bakongera kubura umutwe. Kuri ubu bakaba bashikamye ari igihugu gihamye mu isi.

Baravuga isi yose igatega amatwi kandi icyo badashaka ntigikorwa.Abo nibo badage bashinze igihugu kitavugirwamo kitapfa kwisukirwa na benshi.

Kimwe muri byinshi byihariye kubudage kuri ubu wamenya ni uko nta basirikare bafite kumipaka yabo kuko igihugu cyashaka kubatera kizi ingaruka cyahita gihura nazo. Birazwi ko inshuro zose iyo Abadage beguraga imbunda intambara y'isi yahitaga irota.

Nubwo Abadage badafite abasirikare kumipaka ntibivuze ko badafite abasirikare,barabafite benshi ku buryo bashobora gukusanya abasirikare barenga ibihumbi byinshi mu gihe gito cyane .

Ikindi kandi u Budage bufite igisirikare gifite ibikoresho bigezweho n'ikoranabuhanga rya gisirikare ryakataraboneka

         Igisirikare cy'u Budage 

Abadage iteka bakomeje kujya bakora ibintu byabo gake biturije kugera n'ubu ntiwakumva u Budage mu mvururu ziba mu isi n'ubwo kuri ubu bahindukiye bakifatanya n'u Burengerazuba bw' isi gushyiriraho ibihano u Burusiya.

IVOMO: Encyclopaedia Britannica 

  https://germanculture.com.ua/famous-germans/