Ubuzima bwa Rita Laurence umusizi akaba n’impirimbanyi iharanira ubwisanzure-amafoto

Amazina ye ni  Rita Laurence Ngarambe. Atuye muri Canada aho yagiye nyuma yo kurangiza amashuri muri Leta zunze ubumwe za America mu 2016. Ni imfura kuri Eric Laurent Ngarambe.

Jul 8, 2021 - 12:31
Jul 8, 2021 - 12:38
 0
Ubuzima bwa Rita Laurence umusizi akaba n’impirimbanyi iharanira ubwisanzure-amafoto
Ubuzima bwa Rita Laurence umusizi akaba n’impirimbanyi iharanira ubwisanzure-amafoto
Ubuzima bwa Rita Laurence umusizi akaba n’impirimbanyi iharanira ubwisanzure-amafoto
Ubuzima bwa Rita Laurence umusizi akaba n’impirimbanyi iharanira ubwisanzure-amafoto
Ubuzima bwa Rita Laurence umusizi akaba n’impirimbanyi iharanira ubwisanzure-amafoto

Azwiho kuvuga imivugo

Rita Laurence azwiho kuvuga imivugo. Gutegura ibiganiro bihuza abantu benshi aho baba baganira ku ngingo zitandukanye (Philanthropy). Ibi biganiro bifasha abantu kubaka ikizere, kugira neza, kwigaruramo imbaraga no guhindura ubuzima. Ati:’ibiganiro nkora mparanira kuba nabihuza n’akazi kanjye ka burimunsi , kuko nizeye cyane , kandi nkaba nshimishwa ndetse nkanahabwa ishema n’umusaruro bitanga , bituma nkomeza kurwanirira kubigeza kure ku buryo ari nabyo bizantunga mu gihe kiri irimbere  nkabigira akazi gasanzwe kuko nkunda kwita ku bantu ndetse no kubabona bishimye”.

Intumbero y’ibiganiro akora

Ati:’’Mubyukuri nteganya kujya ntumira   abantu bo mu Rwanda cyane cyane ko arinaho soko y’izi nzozi. icyiganiro cyanjye binyura kuri television ya Go live Tv Toronto , kigamije gusakaza ubutumwa bwiza ndetse n’ubuntu bw'Imana mu bantu hano ku isi. cyane cyane nkunze kwibanda ku ba mama n’abakobwa kuko numvako aribo bibasirwa na byinshi , kandi n’ukuntu bacyira ibikomere cyangwase babona ubuzima nibyo kumva umuntu akabatega amatwi!”

Uko yatangiye ibi biganiro

 

 

Ati:’’Mbtangira nahereye ku nkuru y’imibereho y’abandeze uhereye kuri nyogokuru wanjye ubyara papa dore ko ari nawe wandeze ubuzima bwanjye bwose.  Na bashiki ba papa , nabigiyeho byishi ndetse byiza ku buryo byanteye ishyaka ryo gukomeza guharanira ko isi yose yabimenya.” Yifuza kuzagura ibi biganiro bikajya bibera no mu Rwanda n’ahandi ku isi.

 Uko abona ibihe bya Coronavirus

 

Ati:’’Covid-19, urebye ntabwo njye yangizeho ingaruka nini ahubwo isa nkiyanyibukije byinshi , cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa nkora ndetse n’agaciro kabyo. aho jye na bagenzi banjye twabashije gukora igikorwa cyo guhuriza abahanzi batandukanye ku mbuga nkoranyambaga baharanira gufasha abanyarwanda bahungabanyijwe n’icyorezo cya covid -19 , haboneka ubufasha bw’amafaranga agera ku bihumbi $20  akaba yarabonetse avuye mu bwitange bw’abantu ndetse n’abahanzi benshi batandukanye  n’indi mishinga ,abo bose bigomwe umwanya wabo maze baradufasha ndabashimiye”.

Isomo ryo muri Bibiliya rimufasha “Izayi 49:15-16 KBNT

‘’Haravuga ngo:Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa ? Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye ? Kabone n’aho we yarengwaho, jyewe sinzigera nkwibagirwa. Dore nakwanditse mu kiganza cyanjye, inkike zawe nzihozaho ijisho ubudahumbya.”

 

 

Ikimubabaza

‘’jye mu buzima bwanjye mbabazwa n’iyo umuntu yibagiwe ineza yagiriwe cyangwase iyo mbonye umuntu ahabwa umugisha ahokugirango acishwe bugufi, yitange cyangwa ngo atange amashimwe ahubwo akirarira ko ariwe wabyikoreye. Ku isi abantu benshi niko bateye.’’

Ibyo akunda

‘’nkunda kubona abantu basabana , bagamije gufashanya ndetse nokubakana’’.

 

Ubutumwa agenera abamukunda

‘’ubutumwa ngenera abakunzi banjye n’abafana banjye ndaharanira kubahesha ishema no kutazabatenguha mbagezaho ibyiza , yego nibwo tugitangira ibyiza  biri imbere. Nziko ndi kumwe namwe Imana izadukoresha ibyubutwari. Kandi ndabakunda cyane ndanabashimiye kubw’ikizere n’imigisha mumpesha kandi munanyifuriza. Ndabasabako , namwe mumbera intumwa nziza aho muri hose , ntimushyigikire gusa mu magambo ahubwo no mu bikorwa . Musangize ubutumwa bwiza bagenzi banyu , inshuti ndetse n’imiryango kandi mukomeze mugire ubumuntu kuko nimukora ibyiza muzaba mushyigikiye by’akarusho ibikorwa byanjye”.

Umwanditsi: Baganizi Olivier

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175