Yagenze Afurika n'amaguru yambaye ibirenge yerekeza muri Amerika.

Umugenzi utarambirwa Legson KAYIRA, Umunya-Malawi wazengurutse Afurika yose n'amaguru agiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Sep 7, 2022 - 19:58
Feb 15, 2024 - 12:16
 0
Yagenze Afurika n'amaguru yambaye ibirenge yerekeza muri Amerika.

Mu mvugo z'abahezanguni b'abazungu bakunda kuvuga ko Abanyafurika ari abanebwe ntacyo bakora batakubise, ari ko  umusore muto ku myaka ye 16 yiyemeje guhaguruka mu cyaro cya kure cyane muri Malawi akurikiye inzozi zo kwiga muri Amerika kandi akazajyayo n'amaguru, uwo yari Legson kayira.

Uyu mugenzi utarambirwa Legson kayira yavukiye mu Majyepfo ya Malawi tariki ya  14 Gicurasi 1942 avukira mu muryango ukennye cyane muri Malawi. Akivuka nyina yahise ajya kumujugunya mu Mugezi kubera ko yari akennye atari kubasha kumurera. Gusa Kayira yaje kureremba hejuru y'umugezi yari yajugunwemo nk'umunyamugisha Musa wo muri bibiliya wajugunwe mu Mugezi aza kuvanwamo akajyanwa i Bwami.

Legson kayira nawe yararohowe maze asubizwa nyina gusa babanje kumutonganya, ariko noneho nyina yemeye kumurera. Bahise bamuha izina rya Didimu kayira, izina rya Didimu rikaba ryaravuye ku izina ry'umugezi yari yajugunwemo ngo umugeze ikuzimu.

                   Uko Legson KAYIRA yakuze

Didimu kayira agikura yatojwe kujya guhiga kugira ngo abone ibitunga umuryango we, gusa ababyeyi be banamwohereje ku ishuri ryari riherereye mu birometero 15 uvuye iwabo. Kubera uburyo hari kure yashatse kurivamo, ariko iwabo baramutsembera.

Amaze kubona ko iwabo batamwemerera kuva mu ishuri, nawe yageze aho arabikunda arigumamo, ahubwo arabikunda cyane. Yagize ati "Si nge warotaga bucya ngo nge kwiga."

Agitangira kwiga,  yatangajwe n'uburyo isi ari ngari cyane kuruta uko yabikekaga. Amaze gukura yatangiye urugamba rwo guhindura izina rye Didimu yari asangiye n'umugezi yajugunwemo.Kuri we yumvaga ari amateka mabi adashaka kubana nayo.

Yahise yihimba izina "Legson." kAYIRA agitangira kwiga yamenye ijambo leg bivuga akaguru maze yumva ararikunze cyane, yahise  yumva afashe ijambo leg akongeraho son byaba "Legson" kandi yumvaga ari byiza. Birangira  yibatije atyo. Kuva ubwo uwari Didimu Kayira aba ahindutse Legson kayira ari naryo zina yamenyekanweho.

       Legon KAYIRA asoje amashuri yisumbuye

Agisoza amashuri yumvaga ashaka kuba Mwarimu, ari ko kubera ko  yarangije ku myaka 16 ntago bamwemereye kuba Mwarimu kuko yari muto cyane. Ibyo kuba mwarimu byanze yahise yiyemeza gukomeza amashuri kandi akayakomereza muri Amerika. 

Igitangaje ni uko nta manota yari yarabonye yo kujya muri kaminuza byibura nizo muri Malawi.Ari ko we yashakaga kujya muri Amarika. Nkaho bidahagije yabwiye bagenzi be ndetse n'iwabo ko azajya muri Amerika n'amaguru. Barumiwe baramuseka cyane, nyamara yari akomeje nta mikino yari afite. 

Umunsi KAYIRA atangira urugendo ajya muri Amerika

Kuri tariki ya 14 Ukwakira 1958 yatangiye urugendo rwe, ahaguruka iwabo mu Majyepfo ya Malawi. Ibanga yari afite atashoboraga kubwira uwariwe wese ni uko yari kuva iwabo muri Malawi akahuranya Ibihugu byose by'Afurika, akagera Alexandria mu Misiri hanyuma agashaka akazi kubwato,hanyuma  yabona amafaranga, agatega ubwato akajya muri Amerika.

Yanyuze Mwanza muri Tanzania, ahamara amezi atandatu akorera udufaranga twa tike ya gariyamoshi yari kumugeza ku Murwa mukuru wa Uganda Kampala. Uru rwari urugendo rw'ibirometero 1287 uvuye iwabo muri Malawi kugera aha Mwanz.

Ibyo Legson KAYIRA yitwaje agiye gutangira urugendo

Yahagurutse iwabo yitwaje Agashoka ko kugenda atema ibyaysi n'ibiti mu nzira kuko icyo gihe nta mihanda  yabagaho.Yitwaje ikarita y' Afurika n'iy'isi kugira ngo agende areba aho ageze.Yari afite  bibiriya n'ibiribwa byari kumutunga iminsi itandatu gusa. Ikindi yitwaje agapira kaho yize amashuri yisumbuye kariho ikivugo cy'ishuri kitwa I will try (Nzagerageza).

Kayira yatangaje ko iyo yasomaga icyo kivugo yahitaga yumva agaruye imbaraga mu gihe yabaga atangiye gucika intege. Iri zina ryari kuri uwo mupira w'ishuri ryaje kuba n'umutwe w'igitabo cye cyamekanye cyane kivuga kubuzima bwe. Iki gitabo akaba yaracyanditse, aho agereye muri Amarika.

    Umunsi Legson KAYIRA agera i Kampala

Mu 1960, Legson yari asesekaye i Kampala muri Uganda nk'uko yari yarabiteguye. Akigerayo yongeye ashaka akazi kugira ngo azabone amafaranga yamugeza mu Misiri. Rimwe yerekeje mu isomero  agira ngo ashake amakuru yo kujya kwiga muri Amerika.

           Legson KAYIRA

Ageze mu isomero, yabonye hari amatangazo yo kwiga muri Amarika, nawe yuzuza ibisabwa aritahira. Atangaza ko yabikoze atabyitaho kuko yumva bitamwemerera.Hashize iminsi yaragarutse mu isomero asanga bamwemereye kuzajya kwiga muri  Skagit valley college iri Washington muri Amerika.

Aha yari yemerewe kwiga muri Amerika nibisabwa byose, ari ko nabwo bigashoboka ari uko afite tike y'indege izamugeza muri Amarika.Kayira yumvishe ari ikibazo cy'ingitu gusa ntagucika intege yagize  kuko yahise azinga utwe yiyemeza gukomeza urugendo rwe n'amaguru akajya Khartoum muri Sudani, aho yagomba gufatira Visa  imujyana muri Amerika.

Legson KAYIRA akora urugendo rw'ibirometero 2574

Bwarakeye atangira urugendo  rwari rukubye kabiri urwo yakoze ava muri Malawi yerekeza muri Uganda. Uru rwari urugendo rw'ibirometero 2574 kuva ku murwa mukuru Kampala kugera Khartoum muri Sudani.Aho yagombaga guca mu mashyamba yanyayo arimo imyamaswa zinkazi hamwe n'abantu badatandukanye nazo mumigenzereze. 

Kuri tariki ya 20 Ugushyingo yari ageze Khartoum muri Sudani yinjira muri Ambasade y'Amerika muri Sudan, bamakubise amaso barumirwa batumva ukuntu umwana nkuwo yazengurutse Afurika yose n'amaguru.  Bahise  bamuha VISA bamwuriza indege yari ikurikiye ajya muri Amarika gutyo.

  Legson KAYIRA asoje amasomo muri Amerika

Arangije kwiga muri Amerika yakomereje mu Bwongereza muri Cambridge university kwigayo Amateka.Nyuma yashatse kugaruka muri Malawi ari ko Perezida Kamuzu Banda wayoboraga Malawi aramwangira, kuko yari yarakunze kumunenga kenshi kandi nawe ntiyakundaga umuntu umunenga.

Ikindi kandi Kayira yari umuntu wize cyane muri Malawi, abaturage bamufataga nk'íntwari. Kamuzu yabonye amuretse akaza mu gihugu bitamugwa amahoro ahitamo kwanga ko agaruka mu gihugu.  Kayira yigumiye mu Bwongereza, aranahapfira mu mwaka wa 2012.

Legson wazengurutse Afurika n'amaguru nta  kweto yambaye, nta na Telefone yarafite nk'abubu bagenda bifata serifi ku Bibuga by'indege aho baciye hose ngo bazabyerekane. Ukibaza,kuba waruriye indege  hari national recommendations batezekuguha ngo ni uko wuriye indege?.

Ikiriho ni uko uyu Legson KAYIRA, ari urugero rwo kudacika intege mu buzima bwa muntu, kuko atigeze acika intege kandi buri gihe yahoraga avuga ati " Nzagerageza" iyi yari yo ntego ye y'ubuzima bwose. akaba yarananditse igitabo akita nzagerageza. "I will try-Legson Kayira." 

Iki gitabo I WILL TRY, Legson KAYIRA  yanditse ni nacyo twifashishije turi kwandika iyi nkuru.