Gakenke: Ikamyo nshya yagaramye mu muhanda kuri Buranga
Ahagana saa moya n’iminota 25 zo muri iki gitondo cyo ku wa 30 Werurwe 2021, ku musozi wa Buranga mu mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Nemba mu karere ka Gakenke, ikamyo yari ipakiye isima ivuye i Musanze yerekeza i Kigali yakoze impanuka igarama mu muhanda bitewe no kubura feri. Nta muntu yahitanye.
Umukuru wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Rugwizangoga Revelien, mu kiganiro kuri Telefoni yagiranye na Panorama muri iki gitondo, yagize ati “Impanuka koko yabaye, ikamyo yari ipakiye isima ivuye i Musanze yerekeza i Kigali. Umushoferi wayo yatubwiye ko yageze kuri Buranga imwereka ko nta feri. Yashatse uburyo yayishyira ku ruhande ariko iranga igarama mu muhanda.”
ACP Rugwizangoga yakomeze atangaza ko iyo kamyo ari nshya kandi itarageza igihe cyo kuyijyana mu isuzuma. Umushoferi yavuyemo ari muzima ndetse bamupimye bagasanga nta bisindisha yanyoye. Umutandiboyi we ni we wakomeretse ku kaguru ajyanwa kwa muganga.
ACP Rugwizangoga Revelien yavuze ko ubu umuhanda ari nyabagendwa kuko ku bufatanye n’abaturage ndetse bifashishije indi modoka ikamyo yakoze impanuka ishyirwa uruhande rumwe. Ati “Ubu umuhanda ni nyabagendwa kandi nta muntu yahitanye.”