Byinshi wamenya ku buhanzi bwa Tonzi uririmba indirimbo zifasha abantu kumenya urukundo rw’Imana-Video  

Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yagarutse ku rugendo rwe muri uwo muziki yatangiye akiri muto dore ko yakuze yisanga muri korali y’abana agakurana umuco wo kuririmba. Iki kiganiro kirekire Tonzi yagiranye na Baganizi Olivier kirimo buri kintu cyose wakenera kumenya ku buhanzi bwa Tonzi.

Aug 12, 2021 - 10:02
Aug 12, 2021 - 13:20
 0
Byinshi wamenya ku buhanzi bwa Tonzi uririmba indirimbo zifasha abantu kumenya urukundo rw’Imana-Video   

Ni iyihe nkomoko y’umuziki wawe?

 Igicumbi cyanjye cy'ubuhanzi ngikura ku Mana kuko ariyo muremyi wanjye. Naho inkomoko y'umuziki wanjye namenye ubwenge nisanga ndirimba mu rugo ndirimbana n' umuryango wanjye. Banjyanaga gusenga n’abavandimwe banjye nisanga ndirimba muri korali y' abana mu rusengero mu itorero ry' abadiventiste b' umunsi wa 7. Buri munsi twagiraga umwanya wo gusenga mbere yo kuryama mu rugo, tukaririmba gutyo, njyenda nkura, ntangira amashuri buri gihe nkisanga mumatsinda aririmba n'amakorali atandukanye impano yanjye igenda igaragara uko nagendaga nkura, mbona amahirwe menshi yo kuririmba ahantu hatandukanye bimpuza n' abandi baririmbyi benshi bimbera undi muryango mwiza nshimira IMANA kugeza nubu.

Ni uwuhe musanzu w’indirimbo zawe?

 

Indirimbo Imana inshyira ku mutima zifasha abantu cyane, kumenya urukundo rw' Imana ku buzima bwacu, uburyo Imana iduhumuriza, ikaduha ibyiringiro , amahoro, ibyishimo, umunezero mbinyujije mu ndirimbo, kuko igihe cyose natangiye gusohora indirimbo sindabura ubutumwa bw' abantu bampa ubuhamya bw' icyo ubutumwa bwabafashije kurushaho kwegera Imana, no gukomera mu rugendo rwa buri munsi.

Uhuza gute akazi no kuririmba?

 Akazi kanjye ka buri munsi aho gahurira no kuririmba, nuko indirimbo navuga ko ari ubuzima bwanjye kuko nisanga ndirimba. Bimfasha nanjye mu byo nkora kuba numva nguwe neza kuko ijambo ryiza rirarema, uko natura ibyiza nshima Imana, bimfasha mu byo nkora byose, kandi no kuririmba ni bimwe mu kazi Imana imperamo umugisha binyuze mu ndirimbo zitandukanye Imana inshyira kumutima.

Reba hano indirimbo nshya ya Tonzi

Wisanze gute mu njyana iryoshye y’ubukwe?

Haaaaaa murakoze cyane, tuva mu bwiza tujya mu bundi, ibyiza biracyaza, abakunzi banjye bakunda cyane urusobekerane rw' amajwi (Harmony) nabo sinabibagiwe. Nk'umuhanzi ngenda nkora indirimbo ku buryo abakunzi banjye bose bisangamo. Abantu twaririmbanye muri iyi ndirimbo  ni abo tuvukana, ndetse ni abisengeneza banjye, kuba ubu aribo twakoranye ni igihe cy' Imana kuko n'ubusanzwe mu muryango wacu iyo twahuye turangwa no kuririmba wenda nuko indirimbo ziba zitasohotse. Iyi nshuro rero nakoze iyi ndirimbo n’abavandimwe banjye kubera umuvandimwe wanjye warufite ubukwe, kubera ibi bihe bidasanzwe bya Covid-19, bituma dukora indirimbo muri studio kugirango bazabashe kuyicuranga aho tutari, ari nako kuyisohora kugirango n’abandi bose bafite ubukwe ijye ibafasha kwizihiza umunsi wabo, nabandi bose ari abubatse n’abatarubaka ubutumwa buri muri iyi ndirimbo dufatanye kuyiririmba twishimira impano nziza y' urukundo Imana yahaye umuntu.

 Ufashwa n’irihe somo ryo muri Bibiliya?

Isomo ryo muri Bible rimfasha, biragoye kuba navuga rimwe kuko Bible yose kuri njye ni ubuzima, gusa kenshi nisanga Zaburi 91 igaruka cyane.

Ni iki kikubabaza mu buzima bwawe? Ni iki ukunda?

Ikintu kimbabaza mu buzima kurusha ibindi ni akarengane. Nanga umuntu urenganya undi, akamuhohotera kandi nta mpamvu, ikindi ni ukuba narabuze umubyeyi wanjye Mama ni ibintu byangoye kubyakira, icyo nkunda kurusha ibindi ni Imana, umuryango wanjye, kuririmba haaaaa bibaye byinshi, kugira umuntu nafasha ari mu kibazo akagisohokamo biranyubaka cyane, no kuba mumahoro no kubana mu mahoro.

Ubutumwa wagenera abakunzi bawe

 Ubutumwa nagenera abafana, ni ukubashimira urukundo bangaragariza iteka mu bikorwa nkora bitandukanye, Imana ijye ikomeza kubagirira neza, ibikorwa nubundi ni ugukomeza kwamamaza inkuru nziza ntakudohoka gukora ibyiza kugeza Yesu agarutse, nibwo butumwa yadusigiye ngo hahirwa abahinduriye abandi kuba abakiranutsi bakubaha Imana. Ndabasaba ko twakomeza gusenga, no gusabirana muri byose, kugirango ubwo Kristo azagaruka twese tuzamusanganire. Kandi bakomeza kunshyigikira mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza inkuru nziza mu ndirimbo. Nyuma y’iyi ndirimbo ubukwe, nubundi izindi ndirimbo ziracyaza bakomeza gukurikira ibikorwa byanjye kuri channel yanjye, Tonziofficial.  Kubatarakora subscribe bakayikora kugirango igihe hari igikorwa gihari bajye babimenya mu bambere. Mwese Imana iduhane umugisha ndabakunda mu izina rya Yesu!

Kurikira Tonzi kuri Instagram

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175